Usanga ibikorwa byacu bya buri munsi tubigeraho twifashishije ubwenge. Ubu bwenge, buba mu bwonko nibwo butuma umenya ko igihe kigeze ngo ujye kwituma, dore ko uwo byayobeye mu bwenge bamuvugiraho ngo yabuze n’ubumujyana kwituma.
Nibwo kandi butuma umenya aho utaha, aho ukora, butuma upanga gahunda y’umunsi, n’ibindi byinshi binyuranye dukora bitewe na bwo.
Nyamara uko umuntu agenda asaza bugenda bugabanyuka buhoro buhoro gusa hari amafunguro yo gufasha ubwenge; yagaragaweho ubushobozi bufasha gukomeza gukora neza niyo waba ugeze mu zabukuru.
By’umwihariko aya mafunguro ni ingenzi mu gufasha ubwenge bwacu kwibuka ibyahise, ibyo twateganyaga gukora n’ibindi byose bisaba kwibuka.
Akandi karusho k’aya mafunguro ni uko afasha mu kurinda no kurwanya indwara zinyuranye z’umutima, diyabete, umubyibuho ukabije, ndetse anafasha mu kurwanya indwara izwi nka Alzheimer’s disease, ikunze gufata abageze mu zabukuru ikabatera kwibagirwa.
Amafunguro yo gufasha ubwenge
Mu gukurikiza iyi gahunda y’amafunguro yo gufasha ubwenge hari ayo ugomba gufata hakaba n’ayo usabwa kureka mu gihe wihaye cyo kuyafata (ushobora kwiha ukwezi cyangwa 2 uyikurikiza)
Amafunguro yo kurya
1.Imboga rwatsi
2.Ubunyobwa mu moko yabwo yose
3.Inkeri mu moko yazo yose
4.Imboga zitarimo amidon nk’ibitonore, imiteja, imbwija, artichoke, asparagus n’ibigori by’imibeya
5.Amavuta ya elayo
6.Impeke zuzuye
7.Amafi
8.Ibishyimbo
9.Inyama y’inkoko
10.Divayi
11.Ibyo kurya byo kureka
12.Fromage
13.Inyama zitukura
14.Amafiriti
15.Ibirunge
16Margarine
17Bombo n’utundi tuntu turyohera nka keke na biswi
18.Ibyo kurya byo mu nganda bipfunyikwa bikaribwa utongeye kubitunganya
Akamaro ku buzima
Nubwo twavuze ko aya mafunguro afasha ubwenge, ariko hari n’ibindi byiza aduha.
-Kurinda ikibazo cyo kwibagirwa kwa hato na hato
Kugabanya ibyago byo kurwara indwara ifata udutsi tw’ubwonko tugacika intege
Gutakaza ibiro
Kurwanya kubyimbirwa
Kurwanya stress
Kurinda diyabete
Kugabanya ibimenyetso bya goute n’izindi ndwara z’imitsi
Kuvura umutwe
Amabwiriza mu gihe ufata iyi gahunda y’aya mafunguro
Mu gihe wiyemeje gukurikiza iyi gahunda hari ibyo usabwa gukora n’ibyo usabwa kudakora
Ibyo gukora
Byibuze rimwe ku munsi urye salad
Nywa akarahure kamwe ka divayi buri munsi, byiza ni divayi itukura
Hagati y’amafunguro rya utunyobwa
Rya amafi rimwe mu cyumweru
Rya inkoko n’inkeri byibuze rimwe mu cyumweru, nushaka unarenzeho
Ibyo kudakora
Mu guteka irinde gukoresha amavuta afashe nk’ibirunge keretse rimwe gusa mu cyumweru
Irinde amafi menshi kuko abamo mercure kandi iyo ibaye nyinshi ni bibi ku buzima
Irinde inzoga, ujye unywa divayi gusa, kuriya wabisabwe
SOURCE: UMUTIHEALTH
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *