Dore amagambo abahungu biki gihe baganiriza abakobwa bakayazira
Yanditswe: Tuesday 22, May 2018
Hari amagambo abahungu benshi bakunda kubwira abakunzi babo baziko ari meza nyamara bikarangira abakozeho mu buryo batakekaga
Nkuko bigenda bigaragazwa n’abahanga mu byubumenya muntu bavuga ko hari amagambo atagwa neza igitsina gore cyane cyane abakobwa kuburyo n’ubwo yaba akunda umuhungu gute igihe ayabwiwe ngo bigira ingaruka mbi ku mubano wanyu.
amwe mu magambo ashobora gusenya umubano w’umukobwa n’umuhungu muriyo twavuga:
1.Kugereranya umukobwa mukundana n’uwo mwigeze gutandukana
ibi bikunze kubaho mu gihe habayeho agakosa runaka maze ukaba wacikwa ukavuga ngo runaka (uwo mwakundanaga) si uku yari ateye. Aya magambo rero amutera kwibaza ko ushobora kuba ukimukunda bityo akumva ko mushobora kongera mugasubirana.
2.Kumwereka ko ingano ye utayishimiye
Aha usanga akenshi na kenshi niba umukobwa mukundana akubajije niba yariyongereye ibiro cyangwa yarabyibushye, aha rero niba ngo abikubajije ngo ushobora kumubwira ngo ni ibisanzwe kuko iyo uvuze ko yabwibushye bimuca intege kuko abenshi ntibakunda kubyibuha cyane.
3.Kumwereka ko uri kurwego ruhambaye
aha by’umwihariko umukobwa ntaba ashaka kumva amagambo aganisha ku mwereka ko mutari ku gipimo kimwe mu bwiza, Ubutunzi n’ibindi. Aha aba abona ko mudakwiranye .
4.Kumuganiriza kubandi bakobwa
Urugero, umukobwa mukundana ni igikara. Nakubaza ngo ukunda abakobwa basa gute ukavuga ko ukunda abakobwa b’inzobe aha uzaba ukishe. Azatangira kumva ko mu by’ukuri we utamukunda kuko Atari mu bwoko bw’abo ukunda.
5.Kumubwira ko iby’urugo bitakureba
Umukobwa iyo mukundanye igihe utaravuga ku byerekeye kubana nawe arakurambirwa. Atangira kwibaza niba urukundo rwanyu ari uw’igihe gito cyangwa kinini. Aha atangira gutekereza ko isaha n’isaha uzamureka.
Aya magambo tuvuze haruguru ashobora kuba intandaro yo gusenyuka kurugo rwanyu mu gihe uyabwiye umukobwa mukundana, kuko ni amwe muyabaca intege.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *