skol
fortebet

Dore abahanzi nyarwanda bafite impano yo kuririmba batajya barenga umutaru

Yanditswe: Tuesday 08, May 2018

Sponsored Ad

skol

1.G-Bruce Mfuranzima G-Bruce ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Akaruhuko , Ndinde ndetse n’ izindi uyu muhanzi benshi batungurwa n’ impano ye itangaje gusa abandi bababazwa cyane nuko impano ye itajya imuteza imbere nk’ abandi kuko ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazi kwandika neza indirimbo , azi gucuranga bimwe mu bikoresho bya muzika ikindi kirenze kuri ibyo azi gutunganya indirimbo mu buryo bwa majwi aho bamwe bibaza impamvu adatera imbere ntimenyekane. (...)

Sponsored Ad

1.G-Bruce

Mfuranzima G-Bruce ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Akaruhuko , Ndinde ndetse n’ izindi uyu muhanzi benshi batungurwa n’ impano ye itangaje gusa abandi bababazwa cyane nuko impano ye itajya imuteza imbere nk’ abandi kuko ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazi kwandika neza indirimbo , azi gucuranga bimwe mu bikoresho bya muzika ikindi kirenze kuri ibyo azi gutunganya indirimbo mu buryo bwa majwi aho bamwe bibaza impamvu adatera imbere ntimenyekane.

2.Ganza

Ganza n’ umwe mu bahanzi nyarwanda bazwi cyane ubusanzwe akunze kwitirirwa indirimbo ye yakunzwe yise ‘Cana radiyo’ imwe mu ndirimbo zamwubakiye izina mu gihe gito gusa kuri ubu hibazwa impamvu adatera imbere ntimenyekane . twakwibutsa ko Ganza ari umwe mu banditsi b’indirimbo beza kuko imwe mu ndirimbo ya Yvery yakunzwe cyane niwe wayanditse .

3.Gisa

Gisa Cyinganzo ni umuhanzi nyarwanda ukundwa na benshi kubera impano ye gusa bamwe bavuga ko impano ye yapfubye kubera kwishora mu biyobyabwenge bimwangiriza ubuzima bigatuma adakora umuziki neza nk’ umwuga , Gisa ni umusore wakunzwe mu ndirimbo zirimo Uruyenzi , Tuzajyana ,ndamurembuza ndetse n’ izindi.

4.Green P

Umuraperi Green P ndetse ufitanye isano na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni umwe mu baraperi nyarwanda bakundwa kubera indirimbo ze , ndetse ni umwe mu basore bakora indirimbo zirimo ubutumwa bwukaba sosiyete nyarwanda aho bamwe bibaza impamvu uyu musore adatera imbere bikaba urujijo kandi afite bakuru br bamufasha kwamamara, uyu musore yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo , inkuta ,barajyahe ndetse n’izindi.

5.Paff G

Puff G ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazamukiye mu itsinda rya UTP Soldier ubusanzwe ryari rigize na Ngenzi Serge uzwi nka Neg-G ndetse na Riderman warivuyemo akiyemeza gukora umuziki ku giti cye , uyu muhanzi kuri ubu ukora akazi ko gutunganya umuziki ndetse no kuririmba bamwe bemeza ko ashoboye gusa atajya arenga umutaru bitewe n’ igihe yagereye muri muzika ,ikindi nuko uyu musore yandikira abahanzi benshi indirimbo ndetse akabafasha no kuziririmba.

6.P- Fla

Ni umwe mu baraperi nyarwanda ukundwa na benshi bitewe n’ indirimbo ze , mu gihe hari n’abavuga ko uyu musore ari umwami wa Hip Hop mu Rwanda kuko atajya akunda kujyendana n’ ibigezweho avanga injyana , uyu muraperi yatangiye umuziki cyera ubwo ndetse yaririmbye no muri Taff Gang nyuma rikaza gusenyuka . P Fla kuri ubu afatwa nk’ umwe mu bahanzi nyarwanda bakoze umuziki cyera gusa magingo ya umuziki ukaba nakintu wari wamujyezaho kigaragara .

Bamwe mu bahanzi Twaganiriye basobanukiwe iby’umuziki cyane batubwiye ko kuba batarenga umutaru akenshi biterwa n’amikoro macye bigatuma badakorerwa Promosiyo nk’abandi bahanzi ku buryo indirimbo zabo zakinwa kuma radio ndetse na Televiziyo , mu gihe bahura n’ imbogamizi zo kutagira amafaranga kugirango bamenyekanishe ibihangano byabo mu buryo bwagutse iyo akaba ari mu nzitizi aba bahanzi bafite .

Undi muhanzi waganiriye n’ UMURYANGO utarifuje ko amazina ajya hanze yavuze ko bamwe muri bano bahanzi bumva ko iyo bakoze umuziki byanga byakunda uzamenyekana mu kimbo cyo gufata umwanya uhagije bakegera abanyamakuru cyangwa abashinzwe gufasha abahanzi ngo babafashe ahubwo bakumva ko bashoboye bigatuma birara , iyi yakaba ariyo mpamvu nyamukuru ituma bano bahanzi batava aho bari bikitwa ko impano yabo yabapfiriye ubusa kandi bafite indirimbo nyinshi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa