skol
fortebet

Dore ibintu 10 bitangaje utari uzi kuri Tanasha uvugwaho gukundana na Diamond mu ibanga

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Mu bintu 10 utari uzi kuri Tanasha uri mu rukundo nuko ari umukobwa wifuje guhagararira igihugu cya Kenya.
.Tanasha Donna afite amaraso y’Ubutaliyani na Kenya, yavukiye muri Kenya, ku myaka 11 ajya kuba i Burayi.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto atandukanye agaragaza umukobwa uvugwaho gukundana na Diamond mu ibanga.

Ibi byagaragajwe n’amashusho aba bombi bashyize hanze batembereye ahantu hamwe hatazwi aho bari bari ku nyengero z’ikiyaga ,gusa ubwo Diamond yabazwaga ibyaya makuru yibajije impamvu bamushinja kuryamana n’abagore benshi aho yirinze kugira icyo abivugaho.

Gusa uyu mukobwa yabyeruye ubwo yavuga ko Intare Diamond yaguye mu Nyanja y’urukundo.

Dore ibintu 10 bitangaje utari uzi kuri uyu mukobwa Tanasha:

1.Azwi ku mazina ya Tanasha Donna Oketch, akaba ari umukobwa w’ubwiza n’uburanga w’imyaka 23 y’amavuko.

2.Tanasha Donna ni umunyamakuru muri Kenya akaba n’umunyamideli.

3.Tanasha Donna afite amaraso y’Ubutaliyani na Kenya, yavukiye muri Kenya, ku myaka 11 ajya kuba i Burayi.

4.I Burayi azwi ku mazina ya Zahara Zaire, by’umwihariko akaba yariyamamaje muri Miss Africa Belgium.

5.Yagiye kuba muri Kenya afite inzozi zo kuba yahagararira igihugu cye mu ruhando mpuzamahanga, mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi (Miss Worls).

6.Tanasha Donna yize ibijyanye n’ubukerarugendo (Tourism)

7.Tanasha Donna avuga indimi eshanu, Icyongereza,
Igiswahili, Igifaransa, Iki- Dutch ndetse n’Icyesipanyoli.

8.Tanasha Donna ntabwo yemeza ko akundana na Diamond, mu gihe we yamutatse ubwiza agira ati “Intare (Simba) yaguye mu nyanja y’urukundo! Ndagukunda Tanasha. Uteye ubwuzu ku buryo no mu gicucucu cyawe biba byigaragaza”.

9.Tanasha Donna ni umukobwa ukoreshwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, ariko akaba afite inzozi zo kuba umuririmbyi.

10.Tanasha Donna yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Nagharamia’ ya Ali Kiba. Abazwa iby’umubano we na Diamond akaruca akarumira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa