skol
fortebet

Dore ibintu 6 biteye amatsiko wamenya ku mateka y’inyubako ya White House ibamo ikanakorerwamo na Perezida wa Amerika

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Inyubako ikoreramo Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse akanayituramo we n’umuryango we, izwi nka ‘White House’ n’ubwo hari benshi bakunze kuyitiranya n’inzu yitwa ‘United States Capitol’ ariyo nzu Inteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika ikoreramo.

Sponsored Ad

Iyi White House ni imwe mu nyubako zubashywe cyane kuri iyi Si kandi umuntu uyituramo aba arinzwe cyane ugereranyije n’uburinzi buba buri ku zindi nyubako zikomeye ku Isi.

Iyi nyubako yubatse i Washington DC, Umurwa mukuru wa USA (United States of America) hagati ya Virginia na Maryland, yubakwa na James Hoban ayubaka mu myaka 8, iyo uyirebeye inyuma nk’uko izina ryayo rivuga Inzu y’umweru nayo isize irangi ry’umweru ariko si ibyo gusa kuko iyi nyubako ifite ibintu byinshi bitangaje ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Twifashishije imbuga zirimo Thrillist, Yahoo, List25 ndetse na BBC.

1.Perezida wubakishije White House ntiyigeze abona amahirwe yo kuyituramo

Inyubako ya White House ifite ibyumba 132 yubakishijwe na George Washington gusa ntiyigeze agira amahirwe yo gutura muri iyi nyubako. Uwitwa John Adams ari kumwe n’umufasha we Abigael niwe wa mbere wabashije gutura muri iyi nyubako ya White House ari nayo Perezidansi ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

White House yaje gutwikwa ijya hasi mu mwaka w’1814 mu gihe cy’intambara, gusa nyuma yaho yaje kuvugururwa. Ntibigeze basenya inyubako ahubwo inkuta zari zarabaye umukara kubera umwotsi zongeye gusigwa irangi maze ibyari byaraguye biba aribyo byongera kubakwa bundi bushya, nyuma y’aho yasaga naho ibaye nshya hahise hajyamo uwitwa Monroe mu mwaka wa 1817. Nyuma mu mwaka w’1901 nibwo yiswe White House ibyiswe n’uwitwa Theodore Roosevelt wabaye Perezida wa 26 w’iki gihugu.

2.White house ifite impanga

White House ifite inyubako y’impanga yayo izwi ku izina rya ‘The Leinster House’ yubatswe kuva mu mwaka w’1745 kugeza muri 1747, ikaba iri mu gihugu cya Ireland. Iyi nyubako yahimbwe White House ntoya (Mini White House), bivugwa cyane na benshi ko James Hoban wubatse White House ashobora kuba yarabanje kureba ku gishushanyo mbonera cya Leinster House kuko uyu mugabo yakuriye muri Ireland aba ari naho yigira amashuri ye. Ariko ibi byose nta kibihamya na kimwe uretse kuba amazu agaragara kimwe hanze, ariko ni bake bazi neza ko White house ifite impanga yayo.

3.Ni Inyubako ikundwa n’imbaga

Inyubako ya White House igendererwa n’ingeri nyinshi z’abantu aho byibuza yakira abaje gusura iyi nyubako babarurirwa mu 30.000, ukongeraho amabaruwa asaga 65.000, abahamagara kuri Telefone basaga 3.500 ndetse na Emails zirenga 100.000 mu gihe gito gishoboka. Aba bose biyongera ku bantu baba bateganijwe gusura iyi nyubako aho ugomba kubisaba ndetse ukazemererwa hagendeye ku mategeko n’amabwiriza.

4.Ifite ubwogero budasanzwe, uwabwubatse byamugejeje no mu bitaro

Umwe mu ba Perezida Leta zunze ubumwe za Amerika zagize witwa Lyndon B. Johnson, ibintu yakoze ntibizibagirana kubera ukuntu bitangaje. Nyuma y’uko ageze muri White House yahise atekereza ibyo guhindura ubwogero bwaho, niko guhita azana umuntu wari ushinzwe guhindura ubwogero akabugira neza nk’uko yabyifuzaga. Uwahawe akazi yakoresheje imbaraga ze zose ariko amara imyaka 5 atarabigeraho kugera ubwo yagiye mu bitaro kubera umunaniro w’ubwonko, gusa bimaze kumenyekana ibibazo byose yabazwaga ku bijyanye n’ubwo bwogero yangaga kugira icyo atangaza. Ikizwi cyo ni uko ubwo bwogero bwihariye kandi bukaba ari igitangaza kugeza n’uyu munsi

5.Muri White house amafunguro yaho aba ahambaye, harimo n’akarima k’igikoni

Igikoni cyo muri White House kiri mu bintu byitaweho cyane kurusha ibindi, iki gikoni gishobora kwakira umuryango wa Perezida n’ábandi bayobozi bakorera muri White House hamwe n’abashyitsi bagera ku 140, kandi bose bakarya neza. Ibintu byose biba biteguye neza ku rwego rwo hejuru ku buryo amafunguro anezeza buri wese uyakiriye. Aha muri iki gikoni harimo abayobozi batanu b’igikoni bahoraho kugira ngo ibintu byose bihore ari bizima. Perezida John Adams n’umugore we Abigael bageze muri White house bahise bahinga akarima k’igikoni kugira ngo bajye birira ibyo bo ubwabo bisaruriye.

Hari n’ábandi bakomeje kugira uyu muco wo kwihingira imboga muri White house ariko Michelle Obama niwe waciye agahigo kuko yashyizemo akarima k’igikoni kagutse kugirango abana be bajye barya imboga n’imbuto bategetswe na muganga wabo. Ubuki barya muri white House ntabwo buva ahandi ahubwo ni ubwo bitunganyiriza ubwabo, aha hari abantu bize kandi bazi neza ibijyanye n’ubuhinzi, aba nibo bahora bita ku bihingwa biri aha hantu.

6.Imyubakire ya White house yagezweho habanje kubaho ihatana ridasanzwe

Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Washington, ntiyigeze yishimira umwubatsi wa mbere wari utangiye kubaka White House bitaga Pierre Charles L’Enfant, uyu yari Umufaransa. Uyu ngo yashakaga kubaka iyi nzu nka za ngoro z’abami bo mu Bufaransa ba kera, yanashakaga kuyigira nini bidasanzwe, George Washington abonye ibyo ahita amwirukana maze abigiriweho inama na Thomas Jefferson wari Umunyamabanga wa Leta (Secretary of State), ashyiraho amarushanwa yo guhatana ngo hashakwe umuntu uzubaka White House.

Abubatsi benshi bahise bitabira ayo marushanwa maze abemerewe guhatana baratumizwa kugirango bazane inyubako zabo maze bazarebe ukwiye gutwara iryo soko ryo kubaka inzu idasanzwe, aha byaje kurangira uwitwa James Hoban ari we wegukanye iri soko, igitangaje kirimo aha ni uko muri abo bantu 9 bari bageze ku rwego rwo kwemererwa kuzana inyubako harimo na Thomas Jefferson wari umuyobozi ukomeye muri iki gihugu, gusa ntiyagize amahirwe yo gutsinda. Uyu akaba yaranaje kuba Perezida wa gatatu w’iki gihugu nyuma ya John Adams wabaye Perezida wa kabiri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa