skol
fortebet

Dore ibintu ugomba kumenya ku bakobwa b’ibizungerezi mbere yo kwirukira gukundana na bo

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

. Abakobwa b’ibizungerezi ntibabona abagabo
. Abakobwa b’ibizungerezi ntibubaka ngo rukomere

Sponsored Ad

Twifashishije Ubushakashatsi bwakozwe na www.quora.com ndetse na The Standard Media.co.ke bugaragaza ko bene abo bakobwa b’ibitangaza (Bagarara ko bafte ubwiza urebeye inyuma) usanga biremereza, barebwa na buri mugabo kenshi ugasanga bakunda ubuzima bworoshye.

Kubera iyi mpamvu hari abagabo banenga imyitwarire aba bakobwa bakunze kugira mu gihe abandi bagabo cyane cyane benshi bafite amafaranga bakoresha aba bakobwa nk’ibikoresho bibaha ibyishimo byo mu gihe gito.

Abakobwa benshi bagaragara nk’ibitangaza usanga barakiriye ubuzima babayemo, kuko baba bakunze kubaho mu buzima bworoshye, aho babaho nk’igisubizo cya bamwe mu bagabo bakunda kwishimisha.

Usanga umugabo bajyanye kwishimana uyu munsi atariwe basubiranyeyo bitewe n’uko yumva ko kuzengurukana n’abagabo benshi aribwo buzima.

Abakobwa beza abagabo bakunda kubasohokana ariko ntibakozwe ibyo kubagira abagore.

Abagabo bakoresha aba bakobwa mu kuberekana, kugenda bakirana nabo ku muhanda, mbese ni abo kwereka inshuti zawe gusa no kwerekana ko kugendana n’uwo mukobwa hari urwego uriho.

Abagabo kandi bakoresha aba bakobwa usanga akenshi hari n’abafite abagore ariko kubera bafite amafaranga bakabakoresha nk’igikoresho cy’imyidagaduro.

Niba rero ufite gahunda yo kuzakundana ndetse no kubakana n’umugore w’ikizungerezi ukwiye gusobanukirwa ibi ndetse ukazabanza ukagenzura neza uyu mukunzi wawe ukareba ko muzashobokana ejo utazagwa mu ruzi urwita ikiziba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa