skol
fortebet

Dore ibyagufasha kwibuka udaheranwa n’agahinda

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kubabara ni ibisanzwe kuko haba hibukwa amateka ababaje ndetse n’abatutsi bishwe. Gusa hari ubwo bamwe baheranwa n’agahinda kubera kwibuka ibyo banyuzemo bikaba byabaviramo n’ihungabana.
1.Kujya aho abandi bari : Nubwo wumva rimwe na rimwe udashaka kujya aho abandi bari nko mu gihe cy’ibiganiro, biba byiza ko wakihangana ukajya aho abandi bari kuko hari ubwo ibihavugirwa bigufasha kwiyubaka. Byaba ubuhamya buhatangirwa (...)

Sponsored Ad

Muri iyi minsi mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kubabara ni ibisanzwe kuko haba hibukwa amateka ababaje ndetse n’abatutsi bishwe. Gusa hari ubwo bamwe baheranwa n’agahinda kubera kwibuka ibyo banyuzemo bikaba byabaviramo n’ihungabana.

1.Kujya aho abandi bari : Nubwo wumva rimwe na rimwe udashaka kujya aho abandi bari nko mu gihe cy’ibiganiro, biba byiza ko wakihangana ukajya aho abandi bari kuko hari ubwo ibihavugirwa bigufasha kwiyubaka. Byaba ubuhamya buhatangirwa n’ibindi biganiro byagufasha ndetse bigatuma utigunga.

2.Kwiha ingamba z’ubuzima bw’ahazaza: Biragoye kwiha ingamba z’ubuzima bw’ahazaza kuko uba wumva ufite imbogamizi nyinshi zirimo kubura ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bakabigufashijemo ariko kumva ko aho bagejeje ariho nawe ugomba gukomereza ukusa icyivi basize bizatuma wumva wiremyemo icyizere n’imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyawe.

3.Garagaza amarangamutima yawe mu buryo bugufasha kuruhuka : Niba uziko iyo urize, wanditse ibyakubayeho cyangwa se ukabiganiriza umuntu aribwo wumva uruhutse, ntugatinye kubikora kuko kubigumana aribyo bibi.

4.Kujya mu bikorwa byo gufasha : Igihe wumvise ko hari ibikorwa byo gufasha ahantu runaka itabire. Koresha imbaraga ufite niba hari umuganda wo kubakira umuntu runaka wakozwe nawe uwitabire niba ari n’uburyo bwo gutanga ubufasha bw’umutungo ukaba uwufite ujye nawe uwutanga bizatuma wumva ko hari icyo nawe uri gukorera abandi bababaye.

5.Gutsinda amajwi aguca intege : Hari ubwo wumva watangiye kwiyakira ariko amajwi aguca intege agakomeza kukuzamo ndetse ukumva usubiye inyuma. Kwitekereza nk’umuntu mwiza ufite imbere heza bijye biganza ayo majwi yandi akomeza kukubwira ko ntaho uzagera.

6.Jya wishimira ibikorwa umaze kugeraho : Jya uha umwanya ibikorwa umaze kugeraho nubwo ubona ko ari bito ku byo wakagombye kuba waragezeho. Uko kwishimira intambwe umaze gutera bizagufasha kudacika intege.

7.Kubabarira abaguhemukiye : Kubabarira uwaguhemukiye niyo yaba ataragize umutima wo kugusaba imbabazi biri mu bizagufasha kumva ko hari umutwaro uruhutse.

Muri ibi bihe twibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi reka tureke guheranwa n’agahinda twibuke tuniyubaka nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa