skol
fortebet

Dore igisubizo cya Shaddy Boo abazwa niba ashobora gusubirana n’umugabo we Meddy Saleh

Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Yasubije ko gusubirana na Meddy Saleh babyaranye abana babiri Imana yonyine ariyo ibizi .

Sponsored Ad

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo] yavuze ko kongera gusubirana na Meddy Saleh wahoze ari umugabo we banafitanye abana babiri ari hamana.

Shaddy Boo na Meddy bafitanye abana babiri, urugo rwabo rwageze ku ndunduro mu 2016. Shaddy Boo yasize umugabo mu nzu babagamo i Nyamirambo ajya gutura Kacyiru, aha yahavuye ajya gutura i Gikondo, ubu aba kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe aba bombi bari bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa.

Mu kiganiro Shaddy Boo yahaye Sunday Night, yavuze ko Meddy Saleh amufata nk’inshuti ye ndetse by’umwihariko akaba amwubahira bikomeye ko ari se w’abana babiri afite.

Yagize ati”Ibyagiye bivugwa ko njye na Meddy Saleh twasubiranye sibyo. Ni inshuti yanjye, by’umwihariko igikomeye kurusha ibindi ni na papa w’abana banjye.”

Shaddy Boo yabajijwe niba ajya atekereza kuba yasubirana na Meddy Saleh avuga ko ari ukubirekera Imana gusa agasa nk’uca amarenga ko ku bwe byaba ari nko kunyuza ipantalo mu mutwe.

Akubita agatwenge ati”Ntabwo mbizi, ntabwo byapfa gushoboka. Imana yonyine niyo ibizi.”

Mu minsi ishize aba bombi bakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ya Buravan, bagaragara nk’abantu bakundana, ndetse bamwe bavuga ko byaba ari amarenga y’uko baba bagiye gusubirana.

Shaddy Boo ni umwe mu bakurikirwa cyane ndetse ayoboye urutonde rw’ibyamamare bikurikirwa mu buryo bukomeye mu Rwanda ku rubuga rwa Instagram kuko afite abasaga ibihumbi 326.

Meddy Saleh nawe ari mu bakomeye mu gutunganya amashusho n’ubwo mu minsi ishize yavuze ko ahagaritse gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa