skol
fortebet

Dore inkomoko y’izina ‘Biryogo‘ agace karangwamo ubuzima buhendutse kubahatemberera

Yanditswe: Thursday 31, May 2018

Sponsored Ad

skol

Biryogo iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge. Umuntu uvuye mu bice by’icyaro bitandukanye akerekeza mu mujyi wa Kigali, iyo awuvuyemo atageze i Nyamirambo usanga bamukiniraho ko nta mujyi yagezemo. Ikindi kandi uvuze ko uzi i Kigali ariko utazi i Nyamirambo abantu bashobora kuguseka kuko bamwe ntibabura no kuhita umurwa mukuru wa Kigali.

Sponsored Ad

Twifuje kumenya impamvu n’inkomoko y’iyi myumvire iri mu bantu, twegera Umugabo witwa Kayihura Charles, utuye mu murenge wa Nyarugenge akagari ka Biryogo Umudugudu wa Biryogo. Aha Kayihura akaba yarahatuye kuva mu mwaka wa 1980 kugeza nan’ubu akaba akihatuye, ubwe yivugira ko iterambere ryose Nyamirambo yagiye igira ryabayeho arireba.

Yatangiye asobanura inkomoko y’izina rya Biryogo, atubwira ko amateka avuga ko ryazanywe n’abazungu baje kuhatura bwa mbere, bakajya baza kuhashakira ibyo kurya dore ko ngo hari n’abatetsi b’abahanga. Ati “Barazaga babazanya ahantu bakura ibiryo, hanyuma bakavuga mu rurimi rw’Icyongereza ngo (Biryo Go.) berekana aho wakura ibiryo kuko ntakinyarwanda bari bazi bagahitamo kuvanga indimi, nuko izina rihita rifata gutyo”

Kayihura Charles yemeza ko impamvu y’urujya n’uruza rw’abantu kandi b’ingeri zose baboneka i Nyamirambo, ifatiye ku kuba hatuye abantu benshi bo mu idini ry’Abayisilamu. “Ubundi abantu b’abarabu n’abandi bo mu idini rya Islam bari batuye muri ziriya nce za Mateus na Commercial, baje kubimura rero babazana hano mu Biryogo babakatira ibibanza; ibyo byahise bituma hahita hashyuha hahinduka ahantu heza h’ubucuruzi kandi ushobora kubona buri kimwe cyose.”

Ngo kuba hatuwe ndetse hanagendwa n’abantu benshi, avuga ko biterwa n’uko ubuzima bw’aho buhendutse ugereranyije n’ibindi bice by’umujyi wa Kigali “Waba ufite ubushobozi bwo kugura ikintu cyose ukibona kuri macye, waba ukodesha nabyo ni uko. Ibi bikagera no kubyo kurya biba bihendutse” Ibi ngo bituma n’umuntu ufite icyintu ashaka kugurisha akizana i Nyamirambo kuko azi neza ko atahabura isoko.

Indi mpamvu yavuze, ngo ni urugwiro abo bantu bo mu idini ya Islam bagira, haba kubo bahuje ukwemera ndetse n’abo badahuje. Ngo bakira ababagana neza bigatuma buri wese yifuza kuhatemberera ndetse no kuhatura.

Kuba i Nyamirambo hahora ibirori, ngo biterwa n’uko abahatuye kuva kera bari bazi kugena neza uburyo bw’imibereho, bityo bakamenya no gupanga ibihe by’imyidagaduro yabo. Ibyo byose Kayihura avuga ko aribyo byabaye uruhererekane maze ikaba ariyo mpamvu utubari, amazu y’imiziki n’utubyiniro byose usanga ariho byiganje kugeza na n’ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa