skol
fortebet

Dore tumwe mu dushya tudasanzwe twagaragaye mu gitaramo cya Dj Pius [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Tumwe mu dushya tudasanzwe twagaragaye mu gitaramo cyo gushyira hanze album Iwacu ya Dj Pius harimo nko kuba iki gitaramo cyagaragayemo abasitari batandukanye , cyagaragayemo imbyino zagakondo z’abagande , ibyishimo byari byose ku bahanzi bakubutse muri Uganda ndetse n’ibindi.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 3 nibwo mu ihema rya Camp Kigali habaye igitaramo kidasanzwe cya Dj Pius ubwo yamurikaga hanze alubum ye yise Iwacu .

Igitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru nyuma yuko kuva ku isaha ya saa 7 abantu bari bari mbarwa gusa byaje gutungurana kuva saa 10:30 abantu buzuye iyi sare iberamo ibitaramo.

Tumwe mu dushya twaranze iki gitaramo harimo nko kuba cyagaragayemo imbyino gakundo z’abahanzi ndetse n’Abagande aho bari bambaye imyenda ituma bazunguza umubyimba ukabona biryoheye amaso.

Igitaramo cyagaragayemo abasitari nyarwanda batandukanye barimo abakora umuziki , abakinnyi ba filime abanyamideli ndetse n’abatunganya amajwi n’amashusho .

Umugore wa Dj Pius bivugwa ko batabana nubwo ntamakuru yizewe ahari , nawe yaje gushyigikira umutware we muri kino gitaramo wabonaga ko yishimye cyane.

Abahanzi barimo Chameleon , Pallaso ,Weasel bashimishije abanyarwanda mu buryo budasanzwe aho indirimbo yose bashyiragamo wasangaga abanyarwanda bayizi ndetse bagahita bahaguruka bakayibyina ubona ko banezerewe.

Ikirori cyaje guhindura isura ubwo umuhanzi Chameleon yageraga ku rubyiniro aho buri muntu wese yahise ahaguruka aho yicaye ajya kumureba hafi ye ndetse abandi bifatira amafoto yo gushyira ku mbuga bakoresha.

REBA AMAFOTO:











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa