skol
fortebet

Dore udushya twaranze igitaramo cya Yvonne Chaka Chaka i Kigali [ AMAFOTO ]

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu dushya twaranze iki gitaramo harimo nko kuba uyu muhanzikazi yageze ku rubyiniro yambaye imyenda ikorerwa muri afurika ,ndetse harimo no kuba yaririmbanye n’umwe mubagab bafte ubugufi budasanzwe I Kigali ndetse akaba ari umuhanzi wakuriwe ingofero kubera igitaramo cya amateka yeretse abaje kwifatanya nawe mu ihema rya Camp Kigali .

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 27 Nyakanga 2018 , KNC yamuritse album ye ya kane aherekejwe n’abahanzi nyarwanda barimo Alyn Sano, Bruce Melody na Israel Mbonyi ukunzwe mu buryo bukomeye haba mu bakunda umuziki uhimbaza Imana n’abiyumva mu z’Isi.ndetse hakiyongeraho icyamamare ku isi Yvonne Chaka Chaka watunguye abantu mu ijwi rye ry’umwimerere.

Abahanzi bose bo mu gihugu baririmbye, buri wese yishimiwe ku rwego rwe , gusa bigeze kuri Chaka Chaka abantu bose bataye ibyicaro byabo batangira kubyina ndetse banamwereka ibyishimo bamufiteye.

Yvonne Chaka Chaka wageze imbere y’abafana ku isaha ya saa sita z’ijoro. Yinjiye aririmba amwe mu magambo y’Ikinyarwanda ari nako avuga ubutitsa ngo “Muraho Rwanda, Ndabakunda”, mbere y’uko aririmba yabanje kuzenguruka mu bafana agenda abasuhuza ikiganza ku kindi ku bo yabashije kugeraho arangije yanzika n’umuziki wumvikanagamo uburyohe.

Yahereye ku ndirimbo ze zakunzwe mu myaka ya 1990 kugeza kuri zimwe mu nshya zigize album aheruka gukora. Indirimbo ze hafi ya zose zishimiwe, gusa hari izazamuye ibyishimo by’ikirenga nka I Cry for Freedom, Let Me Be Free, I’m Burning Up, Umqombothi, Motherland, Sangoma, I’m in Love With a DJ n’izindi.

Chaka Chaka w’imyaka 53 y’amavuko , Mu gitaramo benshi batunguwe kubera imbyino ze ndetse n’imiririmbire ajyana n’itsinda ry’abacuranzi be. Abenshi bakekaga ko aza kuririmba ahagaze hamwe kandi atuje kuko imyaka igenda imutegeka kugabanya ingufu ariko siko byagenze.

Uyu mugore yaririmbaga mu ijwi riremereye cyane akagerekaho kwitigisa cyane ndetse agacishamo agakaraga ikibuno n’imbaraga nyinshi ubundi umuziki wamwinjira cyane akabyina anaga amaguru nk’inkumi igifite amaraso ashyushye. Ibi byatumaga ibyishimo birushaho kuzamuka mu bafana gusa byabaga ikirenga iyo yabwiraga abacuranzi bakagabanya umuziki ubundi akavuga uburyo akunda u Rwanda n’abantu baje kumureba.

Chaka Chaka umaze imyaka irenga 35 aririmba, yerekanye urugwiro rukomeye hagati ye n’abakunda umuziki we. Ni kenshi yasabaga abashinzwe umutekano kureka abafana bakamusanga bagafatanya guceza, ubundi agahamagara abahanzi bo mu Rwanda ngo bamusange kuri stage barye ku by’ibyishimo.

Iki gitaramo cyiswe ‘Legends Alive’, KNC yavuze ko yagiteguye mu rwego rwo gushimira indashyikirwa muri muzika ariko mbere y’uko ziva mu buzima. Ibi yabihuriyeho na Chaka Chaka we warengejeho no guha icyubahiro abamaze gushiramo umwuka nka Bob Marley ndetse na Brenda Fassie abicishije mu ndirimbo ye ‘Vulindlela’ yishimiwe ku rwego rwo hejuru.
REBA AMAFOTO:








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa