skol
fortebet

Dore urutonde rw’abanyarwanda bakurikirwa na Diamond kuri Instagram

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Abanyarwanda bakurikirwa na Diamond kuri Instagram harimo Shaddy Boo , Safi Madiba, Uncle Austin, Dj Pius, Charly na Nina.

Sponsored Ad

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz mu muziki kuri ubu ni umwe mu bahanzi bibikomerezwa mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kubera ibihangano bye btyo bigatuma uyu muhanzi akundwa n’abantu batandukanye .

Bijya bigorana kugirango ubone umuhanzi akurikira mugenzi we badatuye mu gihugu kimwe ndetse ko akenshi niyo abikoze aba afite ikintu kidasanzwe yamubonyemo cyangwa yamukundiye ibi rero byatumye Diamond yiyemeza gukurikira bya hafi bamwe mu bahanzi nyarwanda kubera ibikorwa byabo bazwiho cyangwa bakoze bikamenyekana hirya no hino .

Uyu muhanzi ukomeye muri aka Karere iyo witegereje bamwe mu bantu akurikira kuri Instagram rumwe mu mbuga nkoranyambaga zigezweho muri iyi minsi ubona ko akurikira abatari benshi cyane hano mu Rwanda cyane. Mu banyarwanda akurikira harimo na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda uri mu bayobozi b’ibihugu bakunzwe muri Afurika byongeye akaba ari nawe uyoboye umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AU). Uyu muhanzi ariko kandi anakurikira abandi bahanzi bagenzi be.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda Diamond akurikira kuri Instagram barimo Safi Madiba, Uncle Austin, Dj Pius, Charly na Nina. Usibye aba bahanzi ariko kandi Diamond anakurikira inkumi imaze kuba imaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda uzwi nka Shaddyboo uyu akaba akunzwe cyane kubera uburanga bwe ndetse n’amafoto akunze gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga kimwe n’inkuru akunze kuvugwaho ko yaba akundana na bamwe mu byamamare binyuranye hano muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa