skol
fortebet

Dr Kayumba Christopher yagarutse iwe nyuma y’amasaha ari guhatwa ibibazo

Yanditswe: Wednesday 24, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’Ishyaka, Rwandese Platform for Democracy (RPD), Dr Kayumba Christopher yasubiye iwe mu rugo mu byiswe ko yamaze amasaha ahatwa ibibazo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Sponsored Ad

Ku rukuta rwa Twitter rw’Ishyaka RPD, batangaje ko umuyobozi waryo, Dr Kayumba yagarutse iwe mu rugo nyuma “amasaha ahatwa ibibazo ku byo ashinjwa byo gushaka gufata ku ngufu.”

Aba bagize bati: “Bavandimwe barwanashyaka, baturage bagenzi bacu n’abadukurikira, turabamenyesha ko Dr Christopher Kayumba yagarutse amahoro mu rugo nyuma y’amasaha ahatwa ibibazo kuri RIB ku birego bidafite ishingiro byo kugerageza gufata ku ngufu mu 20217. Mwakoze kutuba hafi.”

Dr Kayumba Christopher yari yahamagajwe na RIB ariko ntihari hatangajwe icyo imushakira. Ni nyuma y’ibirego by’umukobwa wadutse, akamushinja ko yashatse kumufata ku ngufu ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa