skol
fortebet

Dr Kayumba Christopher yongeye guhamagarwa imbere ya RIB

Yanditswe: Monday 29, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye guhamagara Dr Kayumba Christopher kurwitaba kuri uyu wa 29 Werurwe 2021, nk’uko byatangajwe n’Ishyaka RPD abereye umuyobozi mukuru.

Sponsored Ad

Tariki ya 22 Werurwe ni bwo RIB yahamagaye Dr Kayumba ku nshuro ya mbere, imusaba kwitaba kuri uwo munsi. Ubwo yitabaga, uru rwego rwamubajije ibibazo byerekeye ikirego cyo kugerageza gufata ku ngufu, ashinjwa gukorera umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2017.

Ubwo Dr Kayumba yari avuye kubazwa, yabwiye itangazamakuru ko RIB itigeze imubwira umunyeshuri yigishaga wamureze kugerageza kumufata ku ngufu, avuga ko atabasha kwibuka abanyeshuri bose yigishije kuko babarirwa mu bihumbi.

Kuri iyi nshuro ya kabiri RIB imuhamagaye, ishyaka RPD rivuga ko itigeze imumenyesha impamvu yahamagawe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka RPD ryagize riti: “Turabemenyesha abayoboke bacu, Abanyarwanda muri rusange n’ishuti, ko umuyobozi wacu Dr Christopher Kayumba yitaba urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku ncuro ya kabiri uyu munsi ku wa 29 Werurwe, 2021.”

Dr Kayumba Christopher agiye kwitaba uru rwego nyuma y’iminsi ibiri amenye umunyeshuri umurega kugerageza kumufata ku ngufu. Uyu yitwa Fiona Muthoni Ntarindwa, akaba asanzwe ari umunyamakuru wa CNBC, ishami rya Afurika.

Fiona Muthoni Ntarindwa yigaragarije ku rubuga rwa Twitter tariki ya 26 Werurwe 2021 ubwo yagiraga ati: “Mwarimu wanjye yankoreye ihohotera rishingiye ku gitsina”, abisobanura mu buryo burambuye. Gusa Dr Kayumba na we yakoresheje uru rubuga, ahakana ibyo uyu mukobwa amushinja, yongeraho ko ari kumuharabika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa