Eddy Kenzo yishumbushije umukobwa w’umunyarwandakazi w’ikizungerezi
Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021
Umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo yabonye umukunzi mushya, umunyarwandakazi w’ikizungerezi, nyuma y’uko umuhanzikazi Rema Namakula babyaranye amutaye akishakira undi mugabo.
Byamaze kumenyekana ko uyu muhanzi ari mu munyenga w’urukundo n’uyu mukobwa w’umunyarwandakazi utarameyekana amazina.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo ikitwa Celebrity Patrol byanditse ko Eddy Kenzo ari mu munyenga w’urukundo n’umunyarwandakazi ukiri muto w’ikizungerezi n’ubwo amazina ye ataramenyekana.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko aba bombi bagaragaye bari kumwe muri Hotel yitwa Fairway Hotel iri mu mujyi wa Kampala kandi ngo bakunze no kuhasohokera.
Nyuma y’imyaka itatu Rema Namakula babyaranye amutaye akishakira undi mugabo, byamenyekanye ko Eddy Kenzo amaze amezi atanu ari mu munyenya w’urukundo n’umunyarwandakazi ukiri muto w’uburanga butangaje.
Eddy Kenzo yari amaze imyaka itatu ari wenyine nyuma yo gutandukana na Rema babyaranye
Eddy Kenzo yari amaze imyaka itatu ari wenyine nyuma yo gutandukana na Rema babyaranye, wamutaye akajya kwishakira undi mugabo bakanakora ubukwe bw’agatangaza.
Rema Namakula yaramutaye yishakira undi mugabo, Hamza banakora ubukwe bw’agatangaza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *