skol
fortebet

Eric Senderi yashinje bamwe mu banyamakuru kubangamira umuziki we

Yanditswe: Thursday 14, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Eric Senderi unzwi nka Senderi International Hit numwe mu bahanzi bakora injyana ya Afro beat mu Rwanda , Senderi aratunga agatoki bamwe mu banyamakuru kudakina indirimbo ze.

Sponsored Ad

Senderi Hit yagiye akora indirimbo zitandukanye iyo aherutse gushyira hanze niyitwa “Kamugi”, uyu mugabo avuga yuko abanyamakuru banga gukinan indirimbo ze bitwaje ko ngo akuze kandi we agahamya ko yumva agifite imbaraga zo gukora umuziki.

Senderi kandi ngo nubwo abanyamakuru batamukina yemeza ko mu Rwanda ariwe muhanzi ukora ibitaramo byinshi kurusha abandi bahanzi.

Senderi aragira ati “ Njyewe nkora Concert kuva kuwa mbere kugeza kuwundi wa mbere, ariko rero ubu abanyamakuru musa nkabankanyaze nahinduye uburyo bw’imikorere kugirango ntazicirwa n’inzara I Kigali “

Senderi akomeza avuga ko ubungubu aribwo ahari cyane mu muziki kurusha cyera , ngo abatamubona ni abadashaka kumubona.

Uyu mugabo aratunga agatoki bamwe mu banyamakuru biganjemo abakinjira mu mwuga ko banga gukina ibihangano bye bitwaje ko ari uwakera abandi ugasanga bamuvugaho amakuru Atari meza kandi badafitiye gihamya.

Ibitekerezo

  • maze aho abera akandare ntajya amenya ko akuze. reba ibyo kiba kikoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa