skol
fortebet

Ese koko kurya intoryi zitera umuntu kugira amabuno manini ?

Yanditswe: Tuesday 24, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Icyo wamenya ku ntoryi nuko zirinda umuvuduko mwinshi w’amaraso.

Sponsored Ad

Kenshi na kenshi dukunda kurya ibiribwa kuko bituryohera cyangwa bigaragarira amaso yacu neza, cyangwa tukaba twanabyirengagiza kubera kudasobanukirwa akamaro bifitiye umubiri wacu. Ni yo mpamvu ngira ngo turebere hamwe niba mu mimaro intoryi zifitiye akamaro umubiri wacu no kugira amabuno manini birimo. Tukaba twifashisha urubuga rwa la nutrition.fr

1. Zifasha igogorwa kugenda neza

Intoryi zifite uturemangingo (Fibers) dufasha udukoko tuba mu mara manini tuzwi ku izina rya “bateria” tukaba twakongera imikorere yatwo mu gufasha icagagurika ry’ibyo tuba twariye bityo bikavanwamo intungamubiri zose uko zakabaye zigakoreshwa n’umubiri wacu.

2. Zirinda umuntu kurwara kanseri y’amara

nk’uko byagaragajwe n’inzobere Goodlad, mubushakashatsi bwo kugaragaza ibiribwa by’ingenzi kumubiri w’umuntu, yavuze ko ibiribwa harimo n’intoryi bifite uturemangingo dufite ubushobozi bwo gusukura imiyobro yose ,kandi ngo kubirya akaba ari ntangaruka zo kongera ibinure mumubiri wacu.

3. Kongerera umubiri imbaraga

Ngo nkuko bimenyerewe ko ibinyameke aribyo bigira uruhare mu kongera imbaraga z’umubiri, byanagaragajwe n’abahanga mu bitera imbaraga ko imbuto na zo ari isoko ikomeye mu gutera imbaraga tutibagiwemo n’intoryi.

4. Zirinda umuvuduko mwinshi w’amaraso

Kubera ko intoryi zifite imyunyungugu myinshi aho havugwamo nka za magnesium na potassium. Ibi bituma zigira akamaro mu kurinda umuvuduko w’amaraso ukabije hifashishijwe iyi myunyungugu.

Nkuko rero mumaze kubyisomera uriya mumaro wo kuzana amabuno manini ntubonekamo neza kereka niba iyo bivuzwe biba bishaka kwerekana ko zigira umumaro ukomeye ku buzima bw’umuntu, tukaba dukomeje gushakashaka kugira ngo turusheho kumenya ukuri nyako.

Ibitekerezo

  • Ese intoryi zirimo ngano ki ya ziriya ntungamubiri mwatubwiye haruguru?Byaba byiza mubidusobanuriye kuburyo bwimbitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa