skol
fortebet

Ese mu bihe bizaza bamwe mu banyarwandakazi bazajya bambara bate?..Ngo ni ubwigenge bwo guhanga imideli!

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ese ko magingo aya bamwe mu banyarwandakazi biharaje kwambara imyenda igaragaza bimwe mu bce byabo by’ibanga bakavuga ko kubyambara ari uburenganzira bwabo , ubu mu gihe kizaza bazajya bambara gute.

Sponsored Ad

Bamwe mu bajya mu bitaramo bitandukanye mu mugi wa Kigali n’abakoresha urubuga nkoranyambaga Instagram bakunze kubona abakobwa bambaye imyenda igaragaza bimwe mu bice by’ibanga…Bo babyita ubwigenge mu guhanga imideri. Hari abibaza niba mu minsi iri imbere batazabura udushya nk’utu ahubwo bakajya Bambara uko bavutse.

Ku bakunzi b’imideli cyane cyane abayihanga bakunze kuvuga ko imideli ari ubwigenge ‘fashion is freedom’. N’ubwo guhanga imideli ahanini biterwa n’uko uyihanga aba yabyukanye inganzo, hari abakoresha iyo mpano bahimba imideli rimwe na rimwe igora benshi kwambara.

Muri iyi minsi abakunda kurimba cyane cyane ibyamamare bikomeje kuzana udushya mu mideli basohokana mu birori bitandukanye.

Ku bahanzi bo hari abahitamo gukora amashusho y’indirimbo bambaye imyenda rimwe na rimwe ishobora gutuma ayo mashusho ahagarikwa nko kuri YouTube, ku ma television n’ahandi. Kuri bo ngo babikora bagamije gushimisha amarangamutima y’abakunzi b’ibihangano byabo.

Mu bihugu bimwe na bimwe cyane cyane ibigendera ku mahame ya kisilamu bikunze gutegeka ko abagore bambara bikwije.

Ubu muri iyi minsi hari kuza inkundura y’abantu bambara imyenda imwe n’imwe igaragaza ibice by’umubiri nk’amabere, inda, umugongo, amatako n’ibindi.

Abajya mu bitaramo mu mugi wa Kigali n’abakoresha instagram barabizi. Hari bamwe bamaze kumenyekana atari ukubera umwuga runaka bakora ahubwo ari iyi myambarire.

Abanyarwandakazi barimo uwiyita Shaddyboo na N-Supersex bamaze kuba ibirangirire mu Rwanda no mu karere kubera amafoto igaragaza bimwe mu bice by’ibanga by’imibiri yabo bashyira kuri Instgram.

Bamwe mu bakobwa bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze kugarukwaho kubera amafoto yabo bakunze gushyira hanze agaragaza imyanya yabo y’ibanga.

Bo bakunze kuvuga ko ari ubwingenge bwo guhanga imideli no kwishyira ukizana mu bushake bwabo. Ariko hari n’ababanenga gutatira umuco nyarwanda waranze abo hambere bambaraga bakikwiza.

Hari n’abibaza iherezo ry’abantu nk’aba bavuga ko baba bariho bahanga imideri kuko uko imyaka igenda ihita ari ko bagenda bagaragara mu myambaro itagira icyo ihisha.

Reba amwe mu mafoto bashyira hanze:






Ese wowe ubona amaherezo yiyi myambarire ari ayahe mu gihe kizaza ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa