skol
fortebet

Fuade uzwi nka ‘Papa w’abatoto’ kuri Radio10 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ingabire

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Uwihanganye Fuade yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ingabire Bilha bari bamaze igihe bari mu rukundo.

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki 7 Ukwakira 2018, nibwo Uwihanganye Fuade uzwi nka Papa w’abatoto ndetse n’umukunzi we Ingabire Bilha biyeretse imiryango yabo mu birori byo gusaba no gukwa byabereye Kimironko.

Ibi bibaye nyuma yuko Tariki 28 Nzeri 2018 aribwo Fuade na Ingabire basezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana ndetse no kubana akaramata. nyuma yo gusoza iyi mihango hari hategerejwe imihango yo gusaba no gukwa aho ababyeyi bagombaga guha umugisha uru rugo rushya rw’abana babo. ibi nibyo byabaye kuri uyu wa 7 Ukwakira 2018.

Fuade wari uherekejwe n’abantu batandukanye barimo abanyamakuru bakorana kuri Tv10 ndetse n’imiryango yabo aho basangiye ndetse barishimana ,umuhango wabereye mu inzu mberabyombi a kaminuza ya Unilak.

Twikwibutsa ko Fuade Uwihanganye ari umunyamakuru wa Radio10 na Tv10 ukora mu gice cya Siporo, uyu musore akaba yaramamaye cyane mu kogeza imipira inyuranye yo kumugabane w’Uburayi aho ari umwe mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda.
REBA MU MAFOTO UKO BYARI BIMEZE:







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa