skol
fortebet

Hamisa yagize icyo yibwirira Diamond wamwise inshoreke

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Hamisa yabwiye Diamond ko adakwiye kumuharabika kuko atariwe arambirijeho .Ndetse yongeraho ko hari abagabo benshi bamutereta kandi bifuza kuzamurongora mu gihe Diamond atamushaka.

Sponsored Ad

Hamisa Mobetto, umubyeyi w’abana babiri barimo umwe yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, nyuma y’igihe kinini, havugwa ko uyu mugore akunda Diamond kandi ntacyo atakora ngo amwegukane dore ko benshi bemezaga ko ari we arambirijeho, gusa ngo kuri Hamisa Mobetto niba na Diamond ari ko abifata ngo aribeshya cyane.

Mu kiganiro uyu mugore aherutse kugirana n’umunyamakuru kuri radiyo imwe yo muri Kenya, Mobetto yahishuye ko Diamond adakwiye kumva ko ari we arambirijeho kuko hari umubare w’abagabo benshi bamwifuza, bityo kuba yamuha umwanya ndetse akamwitaho ntibivuze ko ari we umukeneye gusa kuko hari umurongo muremure w’abagabo bamwifuza, bityo ngo Diamond si kamara.

Hamisa wagaragaje ko na we atoroshye ku buryo yakwifuzwa n’umugabo umwe, na none umuntu yakwibaza niba, mbere yo kuryamana na Diamond ndetse bakanabyarana niba abo bagabo bari bahari koko, impamvu atabasanze ngo atere utwatsi Diamond cyane ko yari azi ko afite umugore kuko icyo gihe Diamond Platnumz yari akibana n’umugore we Zari Hassan banabyaranye abana babiri.

Muri icyo kiganiro n’umunyamakuru rero, Hamisa akaba yatangaje ko impamvu yamuteye kutegukira abo bagabo bashoboraga no kumushyira mu rugo bagakora ubukwe, ngo ni uko hari ibyo bananiwe guhuza ku buryo busesuye.Yagize ati:“Barahari benshi baje biteguye batanga byose ngo tubane, ariko kubana n’umuntu hari ibyo musabwa, mugomba kuba muhuje byinshi no mu buryo bw’ubutabire. Nge na Diamond dufitanye umwana ariko ntakwiye kwirengagiza ko hari n’undi wakoze nk’ibyo yakoze.”

Aha akaba yashakaga kuvuga ko kuba yarabyaranye na Diamond, uyu mugabo akwiye kwibuka ko atari we wa mbere babyaranye kuko hari n’undi bafitanye umwana w’imfura, cyane ko uyu mugore afite abana babiri ku bagabo batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa