skol
fortebet

Haribazwa niba Knowless ashobora kubahiriza icyifuzo gikomeye cy’umufana we wo muri Zambia(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Ingabire Butera Jeanne D’Arc umaze kumenyerwa nka Knowless ni umwe mu nkingi za mwamba zifatiye runini muzika nyarwanda ndetse anabifitiye ishema kuko niwe mugore rukumbi wegukanye igihembo cya PGGSS gihabwa umuhanzi ukunzwe kandi ubishoboye.
Uretse kuba uyu muhanzikazi afite impano yo kuririmba hari indi mpano Imana yamwihereye yo gukundwa n’abantu cyane cyane igitsina gabo aho bamwe usanga batinda cyane ku gusingiza uburanga bwe.
Usibye abumvikana bashima imiterere y’uyu (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Ingabire Butera Jeanne D’Arc umaze kumenyerwa nka Knowless ni umwe mu nkingi za mwamba zifatiye runini muzika nyarwanda ndetse anabifitiye ishema kuko niwe mugore rukumbi wegukanye igihembo cya PGGSS gihabwa umuhanzi ukunzwe kandi ubishoboye.

Uretse kuba uyu muhanzikazi afite impano yo kuririmba hari indi mpano Imana yamwihereye yo gukundwa n’abantu cyane cyane igitsina gabo aho bamwe usanga batinda cyane ku gusingiza uburanga bwe.

Usibye abumvikana bashima imiterere y’uyu muhanzikazi bari mu Rwanda hari n’umubare munini cyane w’abaturuka mu bindi bihugu usanga banyurwa cyane n’isura ye ndetse kwiyumanganya bikabananira bakamugaragariza amarangamutima yabo aho bakunda kubimubwira banyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Kuri ubu ifoto Knowless yashyize hanze yabyukije amarangamutima y’umufana we umukunda cyane ndetse avuga ko afite icyifuzo cyo kuzakora ku minwa no mu isura y’uyu muhanzikazi.

Dore amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza yanditswe n’umufana wa Knowless uri muri Zambia
" U are very beautiful I wish one day to touch to your lips and ur face @buteraknowless am from Zambia "

Tugenekereje mu Kinyarwanda uyu mufana yagize ati " Uri mwiza cyane Ndifuza ko umunsi umwe nzakora ku minwa yawe no mu isura yawe "

Iyi foto ya Knowless yakomeje kugarukwaho n’abantu bo mu bihugu bitandukanye bataka ubwiza bwe ndetse banagaragaza ko bamukunda cyane.

Twabibutsa ko Knowless yasezeranye umwaka ushize kubana akaramata n’umugabo we Ishimwe Clement usanzwe anamutunganyiriza indirimbo bakaba banafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Ishimwe Or Butera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa