skol
fortebet

Haruna Niyonzima ashobora gusezera mu ikipe y’Igihugu AMAVUBI imburagihe kubera abantu[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Haruna Niyonzima, yatangaje ko nibabona itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ azahita asezera mu Amavubi kuko ntacyo umutima uzaba ushinja ku byo yahaye abanyarwanda mu myaka 15 amaze akinira ikipe y’igihugu, ariko ahanini akazaba abitewe n’amagambo y’abantu batamuha agahenge.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo tariki ya 24 Werurwe 2021 nibwo Amavubi yabonye intsinzi ya mbere mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ nyuma yo gutsindira Mozambique kuri Stade ya Kigali igitego 1-0.

Iyi ntsinzi yafashije Amavubi kugaruka muri kuruse yo guhatanira itike kuko magingo aya yicaye ku mwanya wa kabiri mu itsinda n’amanota atanu, akaba asabwa gutsinda umukino wa nyuma wo mu itsinda bazakina na Cameroun i Yaounde tariki ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 30 uku kwezi, bagahita bakatisha iyi tike.

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi b’Amavubi witwaye neza gusa ntibyamuhiriye ngo abashe kunyeganyeza inshundura.

Nyuma y’uyu mukino, Haruna yatangaje ko Amavubi naramuka agiye muri CAN 2022 azahita asezera burundu bitewe n’amagambo y’abantu.

Yagize ati « Ku bwanjye ndacyafite ingufu zo gukina, ariko turi abantu rimwe na rimwe turananirwa kubera amagambo yo hanze. Ariko ndacyeka ngiye mu gikombe cya Afurika ntacyo naba narimye igihugu, ku bwanjye byaba bihagije ».


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa