Hashize iminsi 9 yose Tanzania nta muntu n’umwe igararagaje wanduye Coronavirus
Yanditswe: Friday 08, May 2020
Kuva Perezida John Magufuli yashinja abahanga bo muri iki gihugu kuba barabeshye mu bisubizo by’ibizamini bya Covid-19 bapima kugira ngo bagaragaze ko hari ibibazo by’abantu benshi bandura, Tanzaniya ntirongera gutangaza abandi bantu bashya banduye Coronavirus.
Amakuru ya nyuma aheruka gutangwa kuri iyi ndwara yibasiye isi, ni mu kiganiro abanyamakuru bagejejweho na Minisitiri w’intebe w’igihugu Kassim Majaliwa mu minsi icyenda ishize, Icyo gihe imibare y’abanduye yemejwe yari 480, naho abapfuye bakaba 16.
Nyuma y’umunsi umwe gusa w’iyo nama, Perezida Magufuli yabwiye ku mugaragaro abaminisitiri be ko adashaka kongera kubona ubwandu bushyashya, anavuga kandi ko ku giti cye yohereje ingero z’impimbano zirimo ipapayi ndetse n’ihene – zapimwe zigasangwamo Coronavirus.
Kuva icyo gihe, Nyambura Moremi, umuhanga mu bumenyi bukomeye mu gihugu wari ashinzwe Laboratwari y’igihugu, yahagaritswe ku kazi.
Raporo y’itangazamakuru yerekana ko Minisiteri y’ubuzima yiyemeje guha abantu ibisubizo by’ibizamini badatangaje imibare y’ibihugu, bijyanye n’amabwiriza y’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Gushyingura umuvugabutumwa uzwi byitabiriwe n’ibihumbi by’Abanya-Tanzania
Ukuntu Perezida Magufuli afata iyi ndwara biha Abanyatanzaniya umutekano muke bibwira ko idahari cyane, bigaragara aho ibihumbi n’ibihumbi by’abantu benshi baherutse kwitabira umuhango wo gushyingura umuvugabutumwa uzwi cyane w’abayisilamu Sheikh Sulaiman Amran Kilemile washyinguwe ku wa Gatatu mu irimbi rya Kinondoni.
N’ubwo batakigaragaza umubare w’abaduye n’abakize, amatsinda ya sosiyete sivile hamwe n’abanyamakuru bigenga batangaje ko hasigaye hari abashyingurwa nijoro, bikekwa ko ari ababa bahitanwe na Coronavirus.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *