skol
fortebet

Hasohotse ibihano bikarishye ku bantu bacuranga ibihangano by’abandi mu buryo butemewe n’amategeko

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mu igazeti ya leta yo kuwa 24 Nzeri 2018 hasohotsemo Itegeko n° 50/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko n° 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, aho harimo ibihano bitandukanye rihana abazirengaho.

Sponsored Ad

Abahanzi batandukanye ntibahwemye kugenda bagaragaza ko babangamiwe n’uburyo ibihangano byabo bitababyarira inyungu bitewe n’uko hari ababikoresha mu buryo butemewe n’amategeko.

Hari amategeko yari asanzwe ariho ariko yaburagamo ingingo zimwe na zimwe zirengera umuhanzi ku buryo busesuye, izi ngingo zikaba ari zo ngowe mu itegeko rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryashotse mu igazeti ya leta yo kuwa 24 Nzeri 2018.

“Ingingo ya 261: Iyigana igira iti “Umuntu wese, uretse nyir’igihangano, ukoresha igihangano kandi atabyemerewe na nyiri uburenganzira, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira iyo abigambiriye cyangwa agize uburangare kandi agamije ubucuruzi: 1 º wigana uburenganzira bw’umuhanzi cyangwa uburenganzira bushamikiyeho burengerwa;

2 º ukora, ugurisha, utanga kugira ngo bagure, utanga kugira ngo bakodeshe, utunze cyangwa winjije ku butaka bw’u Rwanda ibicuruzwa by’ibyiganano agamije ubucuruzi; 3 º ukoresha izina ry’ubucuruzi ry’undi muntu haba ari mu buryo bw’izina ry’ubucuruzi, ikirango cyangwa ikirango gihuriweho; 4 º ukoresha ikirango gisa n’ikindi kugira ngo ajijishe rubanda; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).”

Ingingo ya 263 yo iha gasopo abantu bose bacuranga cyangwa se basakaza igihangano kirengewe, batabiherewe uburenganzira n’umuhanzi, ibintu bikunze kugaragara cyane hano mu Rwanda.

“Ingingo ya 263: Gutangariza rubanda igihangano kirengewe nta ruhushya: Umuntu wese usakaza cyangwa utangariza rubanda igihangano kirengewe akoresheje uburyo bw’itumanaho iryo ariryo ryose atarabanje kubiherwa uruhushya na nyir’uburenganzira cyangwa abishingira be aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).”

Ku rundi ruhande, umuntu wese uzajya utanga uburenganzira bwo gukina indirimbo atabiherewe uruhushya na ba nyir’igihangano nawe hari ibihano yagenewe.

“Ingingo ya 263 bis: Gutanga uburenganzira bwo gukina cyangwa kuririmba igihangano nta ruhushya :Umuntu wese utanga abizi uruhushya mu izina ry’abahanga mu kuririmba no gukina ibihangano atabiherewe uruhushya na nyir’uburenganzira cyangwa umuhagarariye, n’undi muntu wese ukoresha uruhushya rutari ukuri aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000)

Iri tegeko risohotse nyuma y’aho umuhanzi Senderi International Hit yijujutiye uburyo indirimbo ze zacuranzwe mu gikorwa cyo Kwita Izina aba b’ingangi mu ntangiriro z’iki cyumweru, ariko ntiyishyurwe. Iki kibazo cyaje gukemuka n’ubwo batasobanuye uko babirangije.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda Intore Tuyisenge, yabwiye Eachamps ko iri tegeko riziye igihe kandi rigiye gufasha abahanzi kubyaza umusaruro ibihangano byabo, dore ko abategura ibikorwa bitandukanye bari baracitse ku gutumira abahanzi, ahubwo bagakoresha ibihangano batanabyishyuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa