skol
fortebet

Huye:Abasore 2 biga muri Kaminuza batawe muri yombi bazira ubusambanyi

Yanditswe: Saturday 29, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Abasore babiri biga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro riri mu karere ka Huye, IPRC-Huye , mu ntara y’amajyepfo riherereye hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB , bakekwaho icyaha cyo gusambanya abakobwa batatu bataruzuza imyaka 16 y’amavuko.

Sponsored Ad

Bafashwe kuri uyu wa Kabiri ahagana saa 15:00 babasanze aho bari basanzwe bacumbika mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.

Ubuyobozi buvuga ko bafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage, inzego z’ibanze n’abanyerondo avuga ko basanzwe basambanya abangavu batatu.

Abo basore bombi bafite imyaka 22 umwe akomoka mu Karere ka Bugesera naho undi akomoka i Nyagatare. Abakobwa bakekwaho gusambanya harimo babiri bafite imyaka 14 n’undi ufite 16 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, avuga ko usibye abo basore hatawe muri yombi n’umugore ukekwaho gucuruza abo bangavu.

Uwo mugore ukekwaho gushora aba bangavu mu busambanyi asanzwe uzwiho ingeso yo kwicuruza cyane ko yari yarafashe umwe muri abo bana amugira umukozi we akajya amurerera umwana ariko n’ubundi ikigamijwe ari ukumucuruza.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Cyarwa bavuga ko abo basore barenganye kuko abo bakobwa bakekwaho gusambanya bari basanzwe bakora umwuga w’uburaya.

Mu Karere ka Huye ni hamwe mu hagaragara abangavu baterwa inda bakabyara imburagihe batarageza ku myaka 18 y’amavuko. Mu 2018 abatewe inda ni 338 naho abazitewe mu 2019 bagera 669.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, avuga ko abo basore bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Ngoma kandi bari gukorwaho iperereza ku cyaha bakekwaho.

CIP Twajamahoro yavuze ko bagendeye ku makuru bafite hari gushakishwa n’abandi bakora ibikorwa nk’ibyo byo gusambanya abangavu cyangwa kubacuruza.

Ingingo y’190 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose, hanyuma ingingo y’191 yo ikavuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Ingingo y’192 yo ivuga iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo y’193 yo ivuga ko iyo gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa byamuteye indwara idakira, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Umwana uvugwa aha hose, ni uwo ari we wese utarageze ku myaka 18 y’amavuko.

Ibitekerezo

  • Aba bahungu bahuye n’akagaga nabo bakiri bato.Bazagwa muli gereza.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye :Ubwicanyi,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa