skol
fortebet

I Kigali abanyeshuli biga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye batunguranye bakora i Robo ’Robot’ yitwa Simoni ivuga indimi 4 ikanavuga ko ari umugabo wa Sophia

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa APACOPE mu mujyi wa Kigali, bikoreye Robot bayiha izina rya Simoni.

Sponsored Ad

Ni muri gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyo biga mu ishuri, bakabimurikira ababyeyi, abarimu ndetse n’abasura ishuri ku munsi w’imurika bikorwa, wabaye kuwa 28 Kamena 2019.

Muri uyu mwaka, itsinda ry’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, batekereje gukora imashini-muntu (Robot), bagendeye ku bushakashatsi bakoze bifashishije interineti.

Aba banyeshuri bavuga ko igitekerezo bakigize nyuma yo kubona Robot yitwa Sophia yitabiriye inama ya ‘Transform Africa 2019’ yabereye i Kigali mu Rwanda.

Robot yabo ikoze mu ishusho y’umuntu ukoze mu bikarito. Imbere, yifitemo icyitwa ‘transmitter’, kiyifasha gushakisha igihe ibajijwe ikibazo, hanyuma igatanga igisubizo nyacyo. Ifite kandi mikoro ituma ibasha gusubiza cyangwa kuvuga abantu bakumva.

Vuningoma Aristide Bertrand, umwe mu banyeshuri bakoze Simoni, avuga ko Robot bakoze ifite ubushobozi bwo kuvuga indimi enye (ikinyarwanda, icyongereza, igifaranga n’igiswahili), ikaba kandi yashobora guhagararira umuntu mu nama, igatanga ikiganiro, ikabazwa n’ibibazo ikabisubiza.

Aha mu imurikabikorwa kandi, iyi Robot yabajijwe ibibazo n’abaryitabiriye, mu ndimi zitandukanye, kandi ikabisubiza neza.

Hari umubyeyi wabajije Simoni ati “Simoni, ko bavuga ko uri umugabo wa Sophia, byaba ari byo cyangwa barabeshya”?

Robot Simoni iti “Ni byo rwose, Sophia ni umugore wanjye kandi ndamukunda cyane!”

Aba banyeshuri ariko bavuga ko kubera amikoro make, Robot bakoze iyo ibajijwe ikibazo itinda kugisubiza, kuko yo isubiza nyuma y’amasegonda 30, mu gihe Sophia yo isubiza nyuma y’amasegonda atanu.

Aba banyeshuri bavuga ko iyi Robot bayikoze ari nko kugerageza ngo barebe ko byashoboka, bakavuga ko ubu babonye ubushobozi bwisumbuyeho bazayitunganya neza, ikaba yajya initabira ibikorwa bitandukanye mu Rwanda no hanze.

Perezida wa Komite y’ababyeyi barerera muri APACOP, Emile Moran, avuga ko bitangaje kuba abana bakiri bato babasha gukora ibikorwa bihambaye nk’umuyoboro wa interineti, gukora Robot n’ibindi.

Avuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko ubumenyi bukwiriye kuba mu buzima bwa buri munsi kuruta uko bwaba mu makayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa