skol
fortebet

Ibiribwa byafasha umugore kugira amavangingo n’impamvu ituma abura

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Ibiribwa byafasha umugore kugira ububobere mu gitsina
- Ese kumagara mu gitsina biterwa n’iki ?
- Nakora iki ngo mpangane n’ikibazo cyo kutagira amavangingo

Sponsored Ad

Ikibazo cyo kutagira ububobere mu gitsina ku bagore bamwe gikomeje kuvugisha abantu amagambo menshi aho usanga bamwe bibaza icyo bakora kugira ngo bahangane n’iki kibazo ndetse abandi bakibaza ikibitera.

Iyo uganiriye n’abagore batandukanye by’umwihariko ku bijyanye n’imigendekere myiza y’imibonano mpuzabitsina , ikiganiro nticyarangira hatavuzwe ku bubobere bwo mu gitsina. Bamwe babazanya icyatuma buba bwinshi , abandi bataka ko ntabwo bagira, cyangwa se ubwo bafite budahagije .

Ese ubundi ni iki gitera kubura ububobere mu gitsina?

Ubundi ikibazo cyo kubura ububobere mu gitsina gikunze kugaragara ku bantu bageze igihe cyo gucura (batakibyara) n’abamaze igihe kitari kinini babyaye.

Mu bishobora gutera iki kibazo harimo indwara zitandukanye nka kanseri n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Ibi biri mu bituma umusemburo wa Ostrogene ubura ari nawo utuma habaho ububobere mu gitsina cy’umugore.

Ibiribwa ushobora kwifashisha mu guhangana n’iki kibazo

Nk’uko bitangazwa n’abagore bamwe bagiye bajya kwa muganga kubera iki kibazo bakubwira ko bagiye bagirwa inama yo kurya ibiryo bikungahaye kuri vitamine ya E kuko aribyo bituma uyu musemburo wa Ostrogene utuma habaho ububobere mu gitsina wiyongera.

Bimwe mu biribwa abantu bafite iki kibazo bagirwa inama yo kurya harimo : amafi, soya, ubunyobwa, pomme, imboga rwatsi, sezame, ingano, ibihaza, ibitoki, isombe, n’imbuto, ibi bishobora gufasha umuntu ufite iki kibazo guhangana nacyo. Ikindi ni uko kunywa amazi no gukora imyitozo ngororamubiri nabyo ari bimwe mu bituma amaraso atembera neza mu mubiri ndetse bikaba bifite akamaro cyane ku muntu uhura n’iki kibazo.

Mu gihe kandi umugore abonye ko afite iki kibazo yakihutira kujya kwa muganga bakamurebera ko nta bundi burwayi bubitera. Ushobora no gusanga umugore afite aya mavangingo ariko uburyo ategurana n’umugabo we bikaba aribyo bituma atayazana. Abashakanye baragirwa inama yo gutegurana bihagije kugira ngo binjire muri iki gikorwa bari mu mwuka umwe bose bishimye kandi bishimiye ibyo bagiye gukora.

Niba hari igitekerezo cyangwa inyunganizi wifuza kuduha kuri iyi nkuru uhawe ikaze

Ibitekerezo

  • Ngewe mbona gutegurana aribyo byambere naho ibyo byo kurya birasanzwe mubuzima bwaburimunsi.

    Nimugire inama kuko guhera nashaka umugore wanjye ntarabona afite amazi ahagije.mumpe ubumenyi bwimbitse mu gutegura neza umugore.

    nigute nategura umugore wanjye ngo agire amazi menshi cyane mugihe dukora imibonano mpuzabitsina?

    nigute nategura umugore wanjye ngo agire amazi menshi cyane mugihe dukora imibonano mpuzabitsina?

    nigute nategura umugore wanjye ngo agire amazi menshi cyane mugihe dukora imibonano mpuzabitsina?

    nigute nategura umugore wanjye ngo agire amazi menshi cyane mugihe dukora imibonano mpuzabitsina?

    nigute nategura umugore wanjye ngo agire amazi menshi cyane mugihe dukora imibonano mpuzabitsina?

    Hari ubwo umugore abafite amazi ariko atari meshi ugereranije nabandi biterwa niki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa