skol
fortebet

Ibizamini by’abasaba kwinjira muri Polisi y’igihugu n’impushya zo gutwara ibinyabiziga byahagaritswe

Yanditswe: Monday 16, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga n’iby’abasaba kwinjira muri Polisi y’igihugu mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kuri uyu wa 15 Werurwe 2020, rivuga ko hari ibikorwa bizahagarikwa mu byumweru bibiri mu gihe izindi serivisi zizatangwa hazirikanwa amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima mu kwirinda Coronavirus.

Ni icyemezo kijyanye n’ingamba za Minisiteri y’Ubuzima zafashwe nyuma yuko umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.

Mu ngamba zafashwe zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) harimo n’ihagarikwa ry’ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

Itangazo rivuga ko “Ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibigenewe abasabye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bibaye bihagaze mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye ku wa 16 Werurwe 2020.’’

Polisi y’u Rwanda yanatangaje ko hari serivisi zizatangwa mu buryo bwihariye bijyanye n’ingamba zihariye.

Yagize ati “Serivisi zo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga n’izindi zitangwa n’Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda zizakomeza ariko hakurikizwa amabwiriza y’isuku ndetse n’inama zatanzwe zo kwirinda iki cyorezo.’’

Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Abanyarwanda bibukijwe ko kugira isuku ari bwo buryo bukwiye bwo kwirinda, aho basabwa gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, guhagarara ahitaruye, kwirinda ingendo zitari ngombwa n’ibindi.

Coronavirus imaze kugaragara mu bihugu 155, aho abantu barenga ibihumbi 160 bayanduye naho abagera ku bihumbi bitandatu bo bakaba bamaze gupfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa