skol
fortebet

Ibuka yasabye Leta kwiga kuri ba ‘Gafotozi’ badafata umunota wo kwibuka nk’abandi

Yanditswe: Wednesday 31, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, Ibuka,wasabye Leta kugira icyo ikora ku myitwarire y’Abanyamakuru bafotora akenshi batajya bafata umunota wo kwibuka kuko baba bagendagenda bashaka amafoto y’abari gukora uwo muhango.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 29 Gicurasi 2017, ubwo Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwibukaga abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Iyi ngingo ikaba yaragarutswego n’ uwari (...)

Sponsored Ad

Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, Ibuka,wasabye Leta kugira icyo ikora ku myitwarire y’Abanyamakuru bafotora akenshi batajya bafata umunota wo kwibuka kuko baba bagendagenda bashaka amafoto y’abari gukora uwo muhango.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 29 Gicurasi 2017, ubwo Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwibukaga abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Iyi ngingo ikaba yaragarutswego n’ uwari uhagarariye IBUKA muri uyu muhango, Kabandana Callixte,wavuze ko Ibuka isaba abanyamakuru kujya bubaha umunota wo kwibuka maze asaba inzego zibishinzwe kwiga kuri iyi myitwarire igacika burundu kuko babona ari ugutesha agaciro uyu muhango uremereye.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, nawe kandi yagize icyo abivugaho aho yavuze ko iki ari ikibazo gikwiye kuzaganirwaho n’inzego zishinzwe abanyamakuru bakagenda uko muri uyu munota bazajya bitwara.

Yagize ati “Ngirango abanyamakuru bakora akazi keza nibyiza ko tubiganira n’inzego zibarerera ku buryo bagomba gukora mu gihe runaka. Bagira akamaro kenshi muri sosiyeti, mugutara inkuru no kuyitangaza no kubwira abari badahari kandi inzego zibavuganira zikora neza”.

Imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi bigenzurwa n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura. Icyakora, urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro runashinzwe kugenzura itangazamakuru rikoresha amajwi, amajwi n’amashusho, amashusho na interineti.

Ibitekerezo

  • Uyu munota ni uwingenzi pe,;:ariko tureke guca urubanza. Abafotora abeshi ni abacikacumu. Ntabwo bashobora gupfobya. Ikindi duhora twibuka ntituzabibagirwa. Babaye ibyo,abapolisi,abasirikare ???kandi ibi ubu byaturutse mu mutwe w’ûmuntu 1????yayayaaa

    Ibitekerezo bisigaye biva mubacikacumu buri mwaka usanga bizatuma benshi bazajya bigumira mu rugo.Ejobundi harumuntu wamwbiye ngo harya nkamwe muba muje kumariki hano? Mburicyo musubiza ndakomeza.Ubutaha uzahambonazanyite imbwa.

    Karamba aho nawe urakabije nta bushakashatsi wakoze ngo umenye ko haphotora abatutsi benshi gusa na none twoye gukabya tuvuga ko abanyamakuru badafata umwanya wo kwibuka bujya ibintu byose ntibishoboka kubantu bose mugihe kimwe wenda twajya tubasaba kwitonda bakirinda akavuyo kuko niyo photo iba icyenewe none se ejo tuzabuze abarinda umutekano ku bouga?
    Urugero abarinda Our president

    Ariko ibi harimo no gukabya.Umuntu umwe akihanukira akavuga amarangamutima ye mu izina ry’urwego runaka.ubwo aba agamije iki? Abo bafotora ko baba nyine bari ku kazi kandi ayo mafoto aba akenewe! Imyitwarire yacu abacitse ku icumu muri eriya mwanya izajya ituma bamwe bacika kuzagaruka muri biriya bikorwa byo kwibuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa