skol
fortebet

Ibyari umuhango wo gushyingura nyakwigendera Dj Arafat abafana be babihinduye intambara

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi wo muri Côte d’Ivoire, Arafat Muana, wari waramamaye nka DJ Arafat yakoze impanuka ya moto imuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru cyahise saa tanu n’iminota icumi, aho uyu muhanzi yari atwaye moto akagongana n’imodoka y’umunyamakuru wo muri icyo gihugu ukora kuri Radio Côte d’Ivoire.

Uyu muhanzi we n’uyu munyamakuru nyuma y’iyi mpanuka bahise bajyanwa kwa muganga ariko ku bw’amahirwe make DJ Arafat wari wakomeretse cyane aza gupfa kuri uyu wa Mbere mu gihe umunyamakuru we akiri gukurikiranwa n’abaganga ariko akaba atanga icyizere cy’uko aza kumera neza akava mu bitaro.

Iyi mpanuka yabaye ubwo DJ Arafat n’itsinda ry’inshuti ze bafataga moto bakerekeza mu Mujyi wa Abidjan kubera umuvuduko mwinshi uyu muhanzi aza gukora impanuka.

Abafana b’umuhanzi DJ Arafat uherutse kwitaba Imana bateje akavuyo aho yari agiye gushyingurwa bapfundura isanduku yari arimo baramufotora.

Kuri uyu wa wa Gatandatu nibwo umuhanzi w’icyamamare DJ Arafat wo muri Côte d’Ivoire yashyinguwe nyuma yo guhitanwa n’impanuka tariki 12 Kanama 2019.

Uyu muhanzi wafatwaga nk’umwami w’injyana ya Coupé-décalé yari afite umubare munini w’abakunzi muri Afurika no hirya no hino ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa