skol
fortebet

Ibyo utazi ku musore waciye agahigo ku isi ko kujyendera muri buri ndege nshya harimo nizo mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Alex Macheras, Umwongereza w’imyaka 19 ni umwe mu bamaze kubaka izina mu kugenda bwa mbere mu ndege nshya ndetse yanabaye uwa mbere muza RwandAir.

Sponsored Ad

Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bwahinduye isura binyuze mu kunoza imigenderanire hagati y’ibihugu n’ababituye, gushyiraho amasezerano aha uburengenzira urujya n’uruza rwabo ku mipaka yo hasi no mu kirere birushaho gufungura amarembo magari.

Mu gihe hategurwa ingendo by’umwihariko iz’indege zikorerwa mu kirere harebwa ku ngingo zitandukanye zirimo no kuzitaha ku mugaragaro.

Uyu musore ukora akazi k’ubusesenguzi mu bijyanye n’ingendo za mbere zikorerwa mu ndege nshya akunze kugaragara agenzura ibyicaro byazo byose harimo n’aho abakozi bazo baruhukira.

Mu mwaka wa 2016, Macheras yatembereye mu migabane hafi ya yose yo ku Isi agenda mu ndege nto n’inini. Yakoreye ingendo z’igihe gito ku mugabane w’u Burayi i Helsinki muri Finlande, Swiss Alps mu Busuwisi, ndetse n’i Frankfurt mu Budage ubwo hagezwaga indege ya mbere yo mu bwoko bwa Airbus A320; ndetse n’ingendo z’igihe kirekire yakoreye muri Thailand, u Rwanda, Uganda na Koreya y’Epfo.

Macheras yaje mu ndege ya Airbus A330-200 iri muza mbere nini zaguzwe na Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu , RwandAir, yageze i Kigali kuwa 28 Nzeri 2016.

Iyi ndege yiswe ‘Ubumwe’ yaguzwe miliyoni 250 z’amadolari ifite imyanya 244, irimo 20 yiyubashye (Business Class), 24 yo mu myanya yisumbuyeho (Premium) na 200 isanzwe.

Aganira na Dailymail yagize ati “Muri Nzeri 2016 ubwo twerekezaga i Kigali, twahagaze Entebbe kugira ngo twereke indege nshya abatuye ako gace iyo ndege. Baraje barayireba, bafata amafoto, hanyuma natwe dukomeza urugendo. Twaje kugera ku kibuga cy’indege aho twasanze abantu baturutse imihanda yose baje kuyakira. Tukihagera twakiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, twakiranwa urugwiro mu mbyino za Kinyarwanda bigaragaza ko bari bishimiye iyo ndege nini ya mbere mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba igeze mu Rwanda.”

Macheras amaze kugira ubunararibonye bwo kugenda bwa mbere mu ndege nshya
Macheras atangaza ko biba biteye ubwuzu kuba umugenzi wa mbere mu ndege igiye gutangira ingendo zayo bwa mbere; ngo yakiranwa ubwuzu bwinshi n’abantu bakomeye akanakirizwa ibirahure byuzuye ibinyobwa bihenze byo mu bwoko bwa Champagne.

Ati “Nk’umuntu w’umugenzuzi mu bijyanye n’imikorere y’indege uba ufite amahirwe yo kugera mu ndege nshya uri uwa mbere ndetse ukicara mu mwanya wose ukunogeye harimo n’icyumba abayobozi b’indege baruhukiramo kuko biba bikuraje ishinga.”

Macheras yasobanuye ko mu ngendo zimwe na zimwe zo mu ndege unashyizemo iziba zigambiriye gusuzuma ibitero bishobora kugabwa ku ndege igihe yafashe ikirere, bibujijwe ko amadirisha aherereye mu mwanya wicaramo abatwara indege akingwa. Ibi bituma abapilote babasha gukora akazi kabo neza kuko baba bareba impande zose.

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi i Londres cyatangaje ko gikora uko gishoboye buri munsi kugira ngo kibashe kuvumbura inyungu iri mu bikorwa bya Alexis.

Macheras yagaragaye mu birori byo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo kuguruka kw’indege bwa mbere mu ruganda rwa Oscars. Avuga ko hagaragaramo amagambo y’abantu bakomeye, imbyino zinyuranye z’abahanzi b’abahanga ndetse n’ababyinnyi bibanda ku ndirimbo z’umuco.

Yakomeje kuvuga amagambo agaragaza ibyishimo aterwa n’ibyo akora aho yagize ati “Buri kimwe ni gishya, ni ibyishimo bihambaye kuba wiryamiye utuje utekereza ko ari wowe muntu wa mbere wabashije kugera mu ndege nka mini-suit 02A bwa mbere aho ibihumbi n’ibihumbi by’abagenzi bazicara aho wabanje.

Macheras mu magambo yagiye akoresha humvikanyemo ashimagiza indege nshya aho yagiraga ati “Indege nshya zihumura neza, ni nk’imodoka nshya gusa zo zifite umwihariko wazo.”

Alexis yagize icyo avuga ku nyungu za’aka kazi akora aho yatangaje ko biba byiza iyo wazengurutse imyanya yose yo mu ndege kuko uba uzabona ibyo usangiza bagenzi bawe ku mbuga nkoranyambaga bazinjira muri iyo ndege nyuma yawe ubabwira imyanya myiza yo kwicaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa