skol
fortebet

Icyateye ubukwe bwa Diamond na Tanasha gusubikwa cyatunguye benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 07, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba haravugwa inkuru y’ukundo rwa Diamond Platnumz n’umunyamakurukazi wo muri Kenya Tanasha Donna Oketch urukundo rwabo usanga ruvugwa ahantu hose ibintu byatangiye mu Ugushyingo umwaka ushize 2018.

Sponsored Ad

Kugeza ubu ikiri kuvugwa ku rukundo rwaba bombi ni uko Diamond yatangaje ko yigije inyuma italiki y’ubukwe bwabo ngo kuko ashaka kuzakora ibirori by’akataraboneka binogeye ijisho kandi bikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye .

Nkuko byari byarakomojweho na banyirubwite, itariki y’Ubukwe bwabo yagombaga kuba kuwa 14 Gashyantare 2019, ariko siko bikimeje kuko iyi tariki yigijwe inyuma kumpamvu Diamond Pltanumz avuga ko arizo kwitegura neza ubu bukwe

Yagize ati: “kugirango tuzarusheho kugira ubukwe bwiza kandi bumeze neza neza nkubw’Igikomangoma Harry na Meghan tugomba kwitonda tukabutegura, bityo rero mwihangane ntabwo ubukwe bwacu bukibaye ku itariki twavuze ahubwo tuzabamenyesha indi.”

Diamond avuga ko na Rick Ross azitabira ubu bukwe ndetse n’abandi bakomeye, “Ubukwe bwanjye bwagombaga kuba ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2019, ariko twabwigije inyuma. Hari abantu benshi bagomba kubwitabira. Ndateganya ko na Rick Ross azaba ari mu bantu bafite amazina akomeye bazabwitabira”

Aba bombi bari baragiye kwiyereka imiryango ndetse ishima umubano wabo inawuha imigisha. Gusa nyuma yo kwigiza inyuma italiki y’ubukwe bwabo benshi batangiye gukemanga uby’urukundo rwaba bombi.

Hari abavuga ko Diamond yaba yarinjiye murukundo na Tanasha kubera ibitaramo bye bya ‘Wasafi Festival’ ndetse hakaba n’ibindi byari byarateguwe na Radio NRG uyu mukobwa akoraho yo muri Kenya , bamwe bakurikira cyane iby’urukundo rwaba bambi ngo byaba bigiye kugera ku iherezo ngo kuko baba barakundanye mu rwego rwo kwamamaza ibi bitaramo muri Kenya.

Kugeza ubu Diamond na Tanasha ntacyo baratangaza kuri ibi bivugwa gusa ikizwi neza cyemejwe na Diamond ni uko italiki y’ubukwe bwabo yigijwe inyuma , indi ikazamenyekana nyuma.

Ibitekerezo

  • Aba bakobwa n’abagore bose nta rukundo icyo baba bakurikiye ni cash. Reka rero abigaragureho uwo ahaze aramuta agafata undi bityo bityo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa