skol
fortebet

Iby’ umunyamideli Kate Bashabe na CNLG byafashe indi ntera

Yanditswe: Tuesday 10, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli Bashabe Catherine wamamaye ku mbugankoranyambaga nka ’Kate Bashabe’ yateranye amagambo na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG] ivuga ko uyu mukobwa yitwaje izina ryayo mu bikorwa bye avuga ko bigamije gufasha abatishoboye, nyuma y’ uko CNLG imwamaganye kure Bashabe yatangaje ko icyo yari agambiriye ari ugufasha abatishoboye ndetse ko bibaye ngombwa yabireka.
Ibi bije nyuma yaho uyu mukobwa ukora ibijyanye no gucuruza imyenda igezweho amaze hafi ibyumweru bibiri (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli Bashabe Catherine wamamaye ku mbugankoranyambaga nka ’Kate Bashabe’ yateranye amagambo na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG] ivuga ko uyu mukobwa yitwaje izina ryayo mu bikorwa bye avuga ko bigamije gufasha abatishoboye, nyuma y’ uko CNLG imwamaganye kure Bashabe yatangaje ko icyo yari agambiriye ari ugufasha abatishoboye ndetse ko bibaye ngombwa yabireka.

Ibi bije nyuma yaho uyu mukobwa ukora ibijyanye no gucuruza imyenda igezweho amaze hafi ibyumweru bibiri atangije ubukangurambaga yise ‘Kabash Cares’ bugamije gukusanya amafaranga yacurujwe mu myenda yo kwambara avuga ko azifashishwa mu bikorwa byo gusana inzu z’abacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kubatera inkunga mu bijyanye n’ ubucuruzi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mata 2018, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside ( CNLG ) yashyize Itangazo kuri Twitter yabo yamagana Kate Bashabe ko nta masezerano ya hafi bagiranye n’uyu mukobwa.

Banditse bagira “CNLG irabeshyuza amakuru aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yagiranye ubufatanye na Kabash Cares ihagarariwe n’umunyamideli Kate Bashabe bugamije gukusanya inkunga (fundraising) igenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, binyuze mu kugurisha imipira cyangwa ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubucuruzi.”

Mu kiganiro na Kate Bashabe yagiranye na UMURYANGO.rw yavuze ko yatunguwe cyane kandi ko nta hantu yavuze ko bafitanye ubufatanye kandi niba yarakoze amakosa mu gikorwa cyo gufasha yabireka.


Yagize ati “Byantunguye, niba ari misunderstanding yabayemo… Nta hantu nigeze mvuga ko dufitanye partnership, navuze ko bazadufasha kuduha abantu bo kuzaha iriya nkunga tuzakura muri iriya campaign turi gukora.”

Kate avuga ko yegereye CNLG akavugana n’umudamu ushinzwe iby’abarokotse batishoboye bakeneye ubufasha, ndetse barabamuha kandi bashima igitekerezo cye.

Ati “ntabwo nari nzi ko yenda hari ikindi cyangombwa nagombaga kuba mfite, ntabwo yigeze ansobanurira, sinzi rero ubwo… nzasubirayo kureba ikibazo ahantu kiri".

Twebwe icyo twari tugambiriye ni ugufasha rwose nta kindi kibiri inyuma. Ubu ikiriho ni uko CNLG imbwira ikibazo ahantu kiri niba narakoze amakosa yo gufasha nabireka…nimvugana nabo nibwo namenya igikurikira.”

CNLG yashimangiye ko abafite umutima wo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe twibuka ku nshuro ya 24, bakwiye gukomeza umurego mu kongera guha icyizere abavandimwe basizwe iheruheru n’icuraburindi ryo muri Mata 1994.

Ibitekerezo

  • UMUVUGO UVUGA AKARIHO Umutego w’umushibuka Uteze mu nkumi "BASHABE GATALINA" Waje nk’inkuba itagira amazi, Inkundura n’ibinyamakuru, ngo byandike izina rye Ahari icyubahiro Ku gicaniro cy’amahoro y’abatashye, Ubu hagizwe umuhora W’ibicuruzwa n’ibyomanzi. Yikomanga ngo mwugurure, Mumwime urwakwe Abure aho akwirwa Hamwe n’isazi zimwinuba. Ni umutumba utagira ituze Utazi agaciro ko mu nda y’isi Iyo yisize agasilimuka Yibwira ko azatura nk’isi.
    TWIBUKE ABACU TUNIYUBAKA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa