skol
fortebet

Ifoto ya Diamond na ShaddyBoo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ifoto igaragaza ShaddyBoo asa n’uryamye mu cyumba kimwe na Diamond yavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu nibwo umunyarwandakazi ShaddyBoo yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho yatumiwe na Diamond mu marushanwa yo guhitamo ababyinnyi beza mu marushanwa yiswe Jibebe Challenge.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla gikorera muri Kenya cyatangaje ko aba bombi bagaragaye muri Hoteli imwe yo muri Tanzania aho buri wese yifashe amashusho akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

ShaddyBoo yifotoje yambaye isume aryamye ,mu gihe Diamond yifotoje ntamupira wo hejuru yambaye . ibi byateye benshi kuvuga ko aba bombi babikoze mu buryo bwo kujijisha kubera ko Diamond yabanje gushyira hanze aya mashusho hashije isaha imwe na ShaddyBoo ahita ayashyira hanze gusa icyemeje ko aba bombi bashobora kuba bari baryamanye n’amashuka y’umweru bari baryamyeho

Ababonye iyi foto bacyetse ko aba bombi baba bararanye muri Hotel nubwo ntamakuru yizewe abihamya . Ibi bijya gusa neza n’igihe Diamond aheruka mu Rwanda aho basakaje ifoto yabo bari kumwe mu cyumba ubona ko bahuje urugwiro.

ShaddyBoo wokejwe igitutu n’itangazamakuru ryo muri Tanzania rimubaza niba akundana na Diamond yatangaje ko ntamubano wihariye bafitanye usibye ko ari inshuti zisanzwe kandi yahageze mu bikorwa byo kumufasha gusa.

Twakwibutsa ko ShaddyBoo ari umunyarwandakazi w’abana 2 yabyaranye na Saleh .Mu gihe Diamond we yatandukanye na Zari amushinja ko amuca inyuma bityo agahitamo kujya kwibera mu gihugu cya Afurika y’Epfo kugirango amuhe rugari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa