skol
fortebet

Igitaramo kizahuriza hamwe abakunda umuziki nta rusaku rwumvikana kiregereje

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatanu nibwo haza igitaramo kiswe Silent Disco kizahuriza hamwe abantu batandukanye bifuza kumva umuziki binyuze mu buryo bugezweho bwa ‘Headsets’.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Ugushyingo 2018 ,nibwo hazaba igitaramo kiswe ’Silent Disco’ aho kizatumirwamo aba Djz 7 bakunzwe mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gususurutsa abanyabirori bakunda umuziki.

Mu kiganiro UMURYANGO twagiranye na Lian Event bateguye iki gitaramo badutangarije ko kizaba gicurangwamo n’aba Djs bakomeye hano mu Rwanda barimo Dj Phil Peter, Dj Ira, Selekta Copain, Dj Lenzo, Dj Kerb, Dj Africa.

Twashatse kumenya umwihariko w’iki gitaramo ubusanzwe bisigaye bigezweho i Burayi yadutangarije ko agashya kabyo aruko umuntu yumva umuziki ku giti cye yifuza ndetse aho aba yambaye indangururamajwi ze ‘Headsets’ku buryo ntamuntu umuvangira kandi ahindura akumva injyana yifuza.

Yasoje avuga ko buri mu Dj wese watumiwe muriki gitaramo afite umwihariko we ndetse ko ibi bizahabwa abantu bazaza kuwa 5 kwibyinira uyu muziki . Iki gitaramo kizabera kuri The Manor Hotel i Nyarutarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa