skol
fortebet

Ikanzu yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga igatuma na Miss Jolly yibasirwa bikomeye,hamenyekanye uwo yayishishuye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 09, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yabaye ikiganiro kubakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda kubera ikanzu yagaragaye yambaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, ubwo herekanwaga abakobwa 20 bagomba gukora umwiherero uzavamo Miss Rwanda 2021.

Sponsored Ad

Iyi kanzu abantu benshi bayigarutseho kubera uburyo iteye, aho hari benshi bavuze ko uyu mwambaro utabereye uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda akaba n’icyitegererezo kuri benshi.

Ni ikanzu y’umweru idafatanye n’agashati kayo ko hejuru, iyi kanzu igaragaza inda ya Mutesi Jolly ndetse n’umugongo wose wambaye ubusa.

Mugushaka kumenya inkomoko y’iyi kanzu, twagerageje gushaka Mutesi Jolly ngo atubwire aho igitekerezo yagikuye ariko inshuro zose twamushatse ntiyabashije kuboneka.

Ku makuru dufite ni uko iyi kanzu, Miss Mutesi Jolly yari yambaye ari ikanzu yakozwe n’umudozi wo mu Rwanda, Tanga Designer.Urebye neza uko iyi kanzu iteye, ubonako ari ikanzu yambawe na Rihanna mu mwaka wa 2014.

Nkuko bigaragara ntawashidikanyako, Uyu mwambaro Mutesi Jolly yagaragaye yambaye, ubwo yatangaga Pass kubakobwa 20 bakomeje muri Miss Rwanda, ari ikanzu yakopeye kuri Rihanna.

Iyi kanzu yakozwe na Stella McCartney yakorewe umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty [Rihanna] yayambaye mu birori bya MET Gala 2014.

Mu butumwa butandukanye bwagiye bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Twitter benshi banenze Mutesi Jolly kubera iyi kanzu abandi bavuga ko yari aberewe.

Nka @BlackLivzyagize ati “Ibintu byo kwigana ibyamamare ku Isi biri ku rwego ruhambaye urabona bizavamo? Gusa ntabwo ari ukukwendereza!”

Iyi kanzu yakozwe na Stella McCartney yakoreye umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty [Rihanna] yayambaye mu birori bya MET Gala 2014.

@igor_1st we yavuze ko bigoranye kugira uwo umuntu anenga bitewe n’iyi kanzu yakozwe ikomowe ku ya Rihanna ndetse n’uko Mutesi Jolly yagiye yifotoza neza ayambaye nk’uko Rihanna yabikoraga muri MET Gala 2014.
Undi we yavuze ati “Abantu bazavuga ko batari kukwendereza cyane babikore mu buryo butangaje.”

@donrwanda we yavuze ko abantu badakwiriye kwiha Jolly kuko na Rihanna atari we wavumbuye ikanzu idozwe muri buriya buryo.

@jmvianney9 we yaninuye Jolly avuga ko ‘Iyo mukorogo yawe irarenze koko! Urebe uyigabanye cyangwa uyihagarike kuko nta cyiza kirimo kuko mu gihe kiri imbere uzahura n’ingaruka zayo.”

Ibi abihuje na @Marcellin07 wavuze ko Rihanna we imubereye kandi we isura ye ikaba isa no ku nda, mu gihe Jolly we atari ko bimeze.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa