skol
fortebet

Ikipe y’Igihugu cya Uganda "Uganda cranes" yasesekaye i Kigali aho ije gucakirana n’amavubi y’u Rwanda(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Abasore b’ikipe y’igihugu ya Uganda bageze i Kigali mu Rwanda aho baje gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018) uzayihuza n’Amavubi y’u Rwanda kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017.
Umukino ubanza wabereye i Kampala mu mpera z’icyumweru gishize, Uganda Cranes yatsinze Amavubi ibitego 3-0 itera intambwe nziza yo kwerekeza muri iyi mikino ya CHAN izabera muri Kenya. Umutoza w’Amavubi Antoine Hey afite (...)

Sponsored Ad

Abasore b’ikipe y’igihugu ya Uganda bageze i Kigali mu Rwanda aho baje gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018) uzayihuza n’Amavubi y’u Rwanda kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017.

Umukino ubanza wabereye i Kampala mu mpera z’icyumweru gishize, Uganda Cranes yatsinze Amavubi ibitego 3-0 itera intambwe nziza yo kwerekeza muri iyi mikino ya CHAN izabera muri Kenya.

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey afite ikibazo cy’abakinnyi nka myugariro Rucogoza Aimable Mambo na rutahizamu Mubumbyi Bernabé bafite amakarita abiri y’umuhondo atabemerera gukina naho rutahizamu yari yahamagaye ndetse wari witezweho ibitangaza, Sugira Ernest akaba yaragize ikibazo cy’imvune ikomeye kizatuma amara amezi atandatu adakina.

Uganda na yo yaje idafite abakinnyi batatu bakomeye bari banakinnye umukino ubanza wabereye kuri Stade ya St.mary Kitende nka Savio Kabugo wagiye mu igeragezwa muri Afurika y’Epfo, Rashid Toha ufite ikibazo cy’uburwayi na Shaban Mohammed bakaba basimbujwe Timothy Awany na Martin Kiiza.

Muri uyu mukino u Rwanda ruzaba rukinira imbere y’abafana barwo nirwo ruzaba rufite akazi kenshi kuko rusabwa kwishyura ibitego bitatu rwatsinzwe mu mukino ubanza ndetse rukabona icya kane kugira ngo rwizere kubona iyi tike.

Umukino uzaba kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukazatangira saa cyenda n’igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa