skol
fortebet

Ikipe ya Arabia Saudite yasuzuguye abari bitabiriye umukino yanga gufata umunota umwe wo kwibuka abaguye mu bitero i Manchester(AMAFOTO+VIDEO)

Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma yaho igihugu cy’u Bwongereza kigabweho ibitero n’umutwe ugendera ku matwara y’idini ya Kisiramu ariwe Islamic State, iki gitero kikagwamo abantu bagera ku 22 abandi benshi bagakomereka, byabereye abantu urujijo kuruyu wa gatatu taliki ya 06 Kamena 2017 ubwo ikipe ya Arabia Saudite yanze gufata umunota umwe wo kunamira abaguye muri iki bitero. Ubwo ikipe ya Australia yahuraga n’ikipe ya Arabia Saudite mu mikino yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizaba muri 2018, byari ngombwa (...)

Sponsored Ad

Nyuma yaho igihugu cy’u Bwongereza kigabweho ibitero n’umutwe ugendera ku matwara y’idini ya Kisiramu ariwe Islamic State, iki gitero kikagwamo abantu bagera ku 22 abandi benshi bagakomereka, byabereye abantu urujijo kuruyu wa gatatu taliki ya 06 Kamena 2017 ubwo ikipe ya Arabia Saudite yanze gufata umunota umwe wo kunamira abaguye muri iki bitero.

Ubwo ikipe ya Australia yahuraga n’ikipe ya Arabia Saudite mu mikino yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizaba muri 2018, byari ngombwa ko amakipe yombi afata umwanya wo kunamira abaguye mu gitero cyabereye mu mujyi wa Machester dore ko iki gitero cyanahitanye abantu babiri bakomoka mu gihugu cya Australia.

Nkuko byagaragaye mu mafoto ndetse no kuri televiziyo zigiye zitandukanye zirekanaga uyu mukino, ikipe yo muri Arabia Saudite yasuzuguye bikabije abitabiriye uyu mukino ubwo yangaga gufata umwanya ungana n’umunota umwe mu kunamira abaguye muri iki gitero.

Mugihe ikipe ya Australian yari ifashe umwanya wo ku bibuka no kubaha icyubahiro, abakinnyi b’ikipe ya Arabia Saudite bo bari bari kwitemberera mu kibuga bategereje ko uwo munota urangira umupira ugatangira.

Ibi byababaje abafana n’abandi bantu batandukanye bari bari gukurikirana uyu mukino ndetse benshi batangira gushinja igihugu cya Arabia Saudite ko cyaba kiri inyuma yiyi mitwe y’ibyihebe bitewe n’ishusho itari nziza bagaragaje mu kibuga.

Benshi bagiye bavuga amagambo atandukanye aho bemezaga ko niba ntacyakorwa na FIFA mu guhana iyi kipe, byaba ari ugushyigikira abapfobya ibi bitero bityo abafana bakaba basaba ko hari icyakorwa ku girango n’indi kipe yose izagerageza kubikora izarebereho.

Umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru ndetse akaba n’umwe mubari bitabiriye uyu mukino, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati:”Nkeka ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ryagafatiye ibihano ikipe ya Arabia Saudite kuko batubahirije amategeko nkuko byakozwe n’indi kipe.”

IKIPE YA ARABIA SAUDITE YANZE GUFATA UMUNOTA WO KUNAMIRA ABAGUYE MU GITERO I MANCHESTER "VIDEO HASI"

Ibitekerezo

  • ubundi nkikiremwauntu nawe ukwiye ngushyigikira ubyicanyi ubwaribwo bwose iyi kipe niyagaragaje ubumuntu bwongeye nkabakinyi kuko nekerezako ibi bwokwibuka naho bihuriye nwemerere yimadini abantu bihaye yokurimbura abandi ngo batakorera IMANA

    Muri Palestine,Somalia,Birmania,Syria muri RDCongo... hapfa miliyoni z’abanu buri munsi nanumwe ufata n’isegonda ryo kubibuka ako mu bwongereza harapfa abanu 7 isi yose ati twibuke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa