skol
fortebet

Imodoka umukobwa uzegukana ikamba rya #MissRwanda2021 azahabwa yamurikiwe Abanyakigali[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 amenyekane, imodoka uyu mukobwa azahembwa yatangiye kumurikirwa Abanyakigali aho iparitse muri « Rond point »yo mu mujyi wa Kigali rwagati.

Sponsored Ad

Ubusanzwe umukobwa wegukanaga iri kamba, yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki, gusa kuri iyi nshuro azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Creta yo mu mwaka wa 2021.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai Creta ifite agaciro gahera ku madolari ibihumbi 21 y’amadolari kakagera ku bihumbi 26 by’amadolari y’Amerika. Ni ukuvuga hafi miliyoni 27 Frw gusa ni amafaranga ashobora kurenga kuko nk’ibyo biciro ni iby’ubwoko bwa 2020 mu gihe Miss Rwanda we azahabwa ubwoko bwa 2021 byitezwe ko izaba iri hejuru ya miliyoni 30 Frw.

Tariki 20 Werurwe 2021 nibwo hazamenyekana Miss Rwanda 2021 uzasimbura Nishimwe Naomie wari umaze umwaka afite iri kamba.

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 iri rushanwa ryateguwe mu buryo budasanzwe. Amajonjora y’ibanze yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, gutora 20 bajya mu mwiherero bibera mu muhezo ariko byerekanwa kuri Televiziyo na YouTube, ni nako bizagenda ku munsi wa nyuma.

Mu itangazo ryo kwamamaza ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abategura Miss Rwanda bemeje ko kureba umuhango wo gutanga ikamba bizaca kuri KC2 ariko abakeneye kubirebera kuri YouTube bazabanza bishyure $3.

Ni ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda kuko ibindi bitaramo byagiye bica kuri uru rubuga bitigeze byishyuzwa na rimwe, ibintu bishobora no kubangamira benshi.

Irushanwa rya Miss Rwanda rikurikirwa n’abantu benshi, abakoresha YouTube cyane ni abatuye mu mahanga n’abandi bari mu gihugu ariko badashobora kureba KC2.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa