skol
fortebet

Imodoka ya Sugira Ernest niyo yari ishaje muri 14 zahiye,Igihombo cy’asaga miliyoni 200

Yanditswe: Wednesday 17, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Arthur, Umuyobozi w’igaraje riri mu Nyakabanda rinaherutse guhiramo imodoka 14 harimo n’iy’umukinnyi Sugira Ernest, yasobanuye igihombo gikomeye yahuye nacyo nyuma yuko igaraje rye rihiye.

Sponsored Ad

Ibi yabisobanuriye BigTown Tv yari yamusuye aho yayitembereje mu igaraje rye akerekana imodoka zose uko ari 14 zahiriye muri iri garaje ndetse akanavuga ko zose zari imodoka zihenze.

Arthur yavuze ko igaraje rye ritahiriyemo imodoka gusa ahubwo hari n’ibindi bikoresho bitandukanye birimo n’ibihenze byari muri iri garaje byahiye bigakongoka.

Arthur yavuze ko mu modoka 14 zari muri iri garaje rye ubwo ryashyaga, imodoka ya Sugira Ernest ariyo yari ishaje ugereranyije n’izindi modoka gusa zose avuga ko zari zihenze kuko agaciro kazo ugateranyije gasaga amafaranga miliyoni magana abiri z’amanyarwanda.

Arthur yavuze ko akimara kubona igaraje rye rishya yari ahari agerageza gufatanya n’abakozi be kuzimya gusa biza kunanirana kuko umuriro wababanye mwinshi biba ngombwa ko basohoka mu igaraje bose.

Imodoka ya polisi ishinzwe kuzimya inkongi (fire brigade) niyo yaje ikazimya umuriro gusa nyuma baje gusanga nta kintu na kimwe cyasigaye kitangiritse kuko ibyari mu igaraje byose byarahiye birakongoka.

Nyuma yuko igaraje rye rifashwe n’inkongi y’umuriro, Arthur yahamagaye ba nyir’amamodoka yahiriye mu igaraje rye abasobanurira ibyari bimaze kuba, bamwe ntibahita babyumva gusa avuga ko hari ababyumvise cyane ko ari impanuka yabaye, nta ruhare yabigizemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa