skol
fortebet

Imva y’uwahoze ari umugabo wa Zari irinzwe bikomeye n’igipolisi cya Uganda(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko umuherwe Ivan Semwanga yapfuye bakamuhambana akayabo k’amafaranga ndetse n’ibindi bintu byy’agaciro, hari amakuru ko abantu bagerageje gucukura imva ye ngo babikuremo ariko ntibabigereho.
Aba bapolisi birirwa bicayeyo abandi bahagaze barinze imva
Ni muri urwo rwego, ikinyamakuru the new vision cyo muri uganda kivuga ko Polisi ya ugandayahise yohereza abapolisi gucungira umutekano imva y’umukire mu gihe kingana n’amezi 3 bahirirwa bakanaharara ngo hatagira (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko umuherwe Ivan Semwanga yapfuye bakamuhambana akayabo k’amafaranga ndetse n’ibindi bintu byy’agaciro, hari amakuru ko abantu bagerageje gucukura imva ye ngo babikuremo ariko ntibabigereho.


Aba bapolisi birirwa bicayeyo abandi bahagaze barinze imva

Ni muri urwo rwego, ikinyamakuru the new vision cyo muri uganda kivuga ko Polisi ya ugandayahise yohereza abapolisi gucungira umutekano imva y’umukire mu gihe kingana n’amezi 3 bahirirwa bakanaharara ngo hatagira uza gutaburura agatwara iyo mitungo.

Kugeza ubu, abapolisi batari bacye bahora iruhande rw’imva y’uwahoze ari umugabo wa Zari bicaye mu gihe abandi baba batembera hafi aho bacunga umutekano ngohatagira uwaza gucukura akurikiye amafaranga bivugwa ko uyu muherwe yashyinguranywe bakaba banakwangiza umurambo we.

UMurambo wa Ivan Semwanga wazanywe gushyingurwa muri Uganda uvuye muri Afurika y’Epfo aho yapfiriye

umukuru w’umuryango wa Ivan, Jimmy Luyinda yagize ati”birakwiye ko imva irindwa kugeza igihe umuryango uzabonera akanya ko kubaka urukuta runini ruzitira imva.”

Ibi bibaye nyuma y’uko umuryango wa nyakwigendera Ivan utangaje ko hari abantu barimo bagerageza kwiba isanduku n’ibindi birimo n’amafaranga uyu mukire yashyinguranywe.

Umuherwe Ivan yashyinguranywe akayabo k’amafaranga, mu isanduku ihenze


Ivan Semwanga yitabye Imana mu cyumweru gishize, agwa muri Repubulika y’Afurika y’Epfo ari na ho yari akunze kwibera, umurambo we ukazanwa muri Uganda aho amaze umunsi umwe ashyinguwe mu cyubahiro.

Ibitekerezo

  • AMAHEREZO ATASHYE MURI METERO IMWE NIGICE KURI EBYIRI,,,,,,
    KUKI TUTAREBA IBI NGO TUGIRE UBWENGE ?ABANDIMWE BARAMARANA KUBERA AMAFRANGA ABATURANYI INCUTI KANDI AMAHEREZO NI HAHANDI,??/??

    nkibona inkuru ko bamushyinguranye inoti nahise mbonako abagande bazamutaburura ntakabuza

    amafaranga ni ayigihugu ahubwo aba bahungu bayakuremo

    amafaranga ni ayigihugu ahubwo aba bahungu bayakuremo

    Ahaaaa abakire barakimara kuki nkayomafaranga bayahambana uwagiye Aho kuyafashisha abatishoboye koko mbegisi ya none keretse niba mu ijuru cg kwa hazakorayo agafaranga akazazukana nako.

    Andika Igitekerezo Hano birababaje kumva harabantu bagifite imyumvire nkiyi yokubona abapfu nabo bagapfa mumutwe

    Jye nkimara kumva ko bamuhambanye amashilingi n’amadolari nahise mvuga ko Abagande bazahacukura bakayakuramo. Rwose mbona abamuhambanye amafranga ari bo bamuteje ibibazo by’uko azatabururwa kugira ngo bibe.

    Hari ababigaya ariko njye numva ibyo bakoze haricyo bivuze gikomeye yari umukire ndetse uruta abandi kuko we yanayatangaga gusa biriya byerekanye ko umuntu arubusa imitungo yagira ukoyangana kose kuyashyira mumva yumukire nukwerekana ko amafranga atabuza uyafite gupfa nicyo kuyamuhambana bivuze *

    Muli Uganda hali iyindi mva mwumvise irinzwe na police? Aba barinze imva ntaho bahuliye n’uwapfuye ahubwo mu gihe hagitegrejwe icyemezo Leta irinze umutungo wayo abantu kakoresheje munyuranyije n’amategeko, aliya mashilingi navamo nta mupolisi uzaharangwa.

    Ni bi kwangari bamuhambanye ngo na mashilingi aba gande bakunda kash nti bashyiramo amazima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa