skol
fortebet

Ingabire Marie Immaculée ntiyemeranya na Clarisse Karasira wanenze Polisi y’u Rwanda ku gikorwa yakoreye abageni[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda iraje muri Stade abantu 57 barimo umukwe n’umugeni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bikababaza abatari bacye barimo umuhanzikazi Clarisse Karasira wabinenze akanamenyesha Perezida Kagame, kugeza ubu Ingabire Marie Immaculée ni umwe mu bayobozi bakomeye bagize icyo babivugaho.

Sponsored Ad

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparent International) mu Rwanda, yagaragaje aho ahagaze ku nkuru iri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abantu batari bacye bakomeje kugaragaraza ko batishimiye uburyo abageni barajwe muri stade nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Njye na we’, yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko atishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda yaraje muri sitade abageni n’ababaherekeje barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yavuze ko Polisi ikwiye kurangwa n’ubumuntu nk’uko Perezida Paul Kagame ahora abitoza kugira ngo Abanyarwanda bagire igihugu cyiza. Ati “Nashenguwe n’iki gikorwa. Perezida Paul Kagame ahora atwigisha ubumuntu no kugira impuhwe kugira ngo tugire igihugu cyiza. Gusa iki gikorwa nta bumuntu burimo. Aka ni agahinda kazahoraho kuri aba bashakanye n’abazabakomokaho.” Polisi y’u Rwanda yasubije uyu muhanzikazi iti "Buri muntu agomba kubaha ingamba zo kwirinda Covid-19 ntakuvangura".

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimye ibyo Clarisse Karasira yatangaje, abandi bagaragaza ko bashyigikiye Polisi kuko yashyize mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko dore ko Inama y’Abaminisitiri iherutse gutangaza ko ibirori byo kwiyakira kw’abageni bitemewe mu kwirinda Covid-19. Merard ati "Imyumvire y’umuhanzi wacu irababaje pe (aravuga Clarisse). Jye Covid-19 yantwaye abantu, narayirwaje. Abandi bose bateganyaga ibirori, barebere ku byabaye ku bandi (...),

Ubwo yasubizaga uwanenze imyumvire ya Clarisse Karasira, Ingabire Marie Immaculee ukuriye Umuryango ufite mu nshingano zawo kurwanya ruswa n’akarengane, nawe yagaragaje ko ashyigikiye ibyakozwe na Polisi y’u Rwanda. Yagize ati "Kuba umuhanzi ntibivuze kugira imyumvire ikwiye. Twese Covid-19 twayitinyiye ko tuzi ko yica n’abo itishe irabazahaza, none ngo Polisi yacu ikomeze irebere abantu bashaka koreka igihugu? Come on! ...."

Marie Immaculee yaje kongera atanga igitekerezo ku wundi muntu wari uvuze kuri iyi ngingo, asaba abantu kwirinda gutoneka abantu barwaye iki cyorezo n’abandi babuze ababo bishwe n’iki cyorezo. Ati "Guhesha agaciro umuturage ni ukumureka agashyira abantu mu kaga ko kurwara Covid-19 ? Mujye muceceka, abayirwaye n’abo yatwaye abantu muba mubatoneka, keretse niba mutemera ko bahari, ariko jye ndabazi".

Yibukije abantu ko Covid-19 ari icyorezo kandi ikaba ikomeje kwica abatari bacye. Ati "Abarenze ku mabwiriza agamije kurinda ubuzima bw’abanyarwanda twese, ni bo bari mu makosa. Ari bo, ari n’ababavugira bakwiye kugira isoni kuko Covid-19 ni icyorezo kandi irica. Sindumva umuntu wishwe no kubahiriza amategeko n’amabwiriza". Yaje kwandika nanone ati "Ahubwo tubikuremo isomo".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza ya Polisi n’abaturage binyuze mu gutangira ku gihe amakuru.

Ati"Iriya hoteli yari yakiriye abantu 60 bafashwe bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe, ni ibintu bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ayo mabwiriza arazwi kandi arasobanutse, agomba kubahirizwa 100%, hari abantu barimo kurenga kuri ayo mabwiriza nkana kabone n’ubwo tumaze igihe kinini tuyasobanura."







Ibitekerezo

  • Ingabire ntukigire umusesenguzi cyangwa umuntu udasanzwe. Ibigomba kunengwa birahari byinshi ariko uvangura ibyo ugomba kunenga ngo leta ikomeze ikurebe neza abantu benshi bamaze kukumenya di. Bariya bageni se barenze ku mabwiriza kurusha bralirwa yungutse 600% kandi utubari dufunze? Uzajye nyabugogo muri gare ndetse no mu masoko wagira ngo si mu rwanda. Ariko kuki utanenga reforme yakozwe mu bwiru kandi mu gihe cya Covid? Kuki ntacyo uvuga ku biciro bya Gaz zongerewe? ubone urutwe na Green party? Reka kubogama

    Ubundi se ni ngombwa ko bemeranya? Buri wese afite uburyo abona ibintu. Uriya mukecuru nawe asigaye ntazi ibye neza.

    Polisi yacu yakoze akazi kayo nkuko igomba kugara 100% kuko ntigomba kurebera abica amategeko namabwiriza abayashinzweho na leta kuko biri mushingano zayo, naho ibyo abantu bavuga bagomba kuvuga nuburenganzira bwabo ariko bamenyeko ntawuri hejuru ya mategeko icyo waba uri cyose. Ahubwo mukomereze aho tuzatsinda iki cyororezo. Ntabe arijye cg wowe wanduza cg wandura Covid-19

    Kubahiriza amategeko ntawabinenze ntanuwabinenga arko kuvuga KO ubumuntu bukwiriye nabyo si ikosa.

    Clarisse muramurenganya nawe arabizi ko habamo kubogama none ko yasezeranye mu murenge kandi mumabwiriza yicyo gihe byari bibujijwe urumva uko kubogama muguhana atakuzi? yaraziko abageni bose bihanganirwa nkuko we byagenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa