skol
fortebet

Inkweto zitiriwe Satani zaciye ibintu ku Isi,zashyizwemo ibitonyanga by’amaraso y’abantu, zifite ikirango cya 666 n’umurongo wo muri Bibiliya[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umuraperi uri mubakunzwe cyane muri Amerika, Lil Nas X yashyize hanze inkweto zirikugurwa cyane, yitiriye satani ziriho ibimenyetso bya satani ndetse birimo n’amaraso yanyayo y’abantu.

Sponsored Ad

Ni intweto z’umukara n’umutuku, zifite akarango ka Nike, zakozwe kubufatanye hagati ya Lil Nas na MSCHF izobereye ibyo gucuruza inkweto i New York, yakozwe hifashishijwe Nike Air Max 97s.

Izi nkweto za siporo zirikugurwa cyane aho zihagaze $1,018 (arenga miliyoni imwe y’u Rwanda) ziriho umusaraba ucuritse, akamenyetso ka ‘pentagram’ hamwe n’ijambo “Luke 10:18”.

izi nkweto ziriho umubare 666,bavuga ko zahise zigurwa mu gihe kiri munsi y’umunota umwe.

Nike ivuga ko habayeho kwinjirira uburenganzira n’ikirango cyayo.

Izi nkweto z’umukara n’umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa kuwa gatanu.

Mu mashusho y’iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka anyereza icyuma babyiniraho (stripper pole) kiva mu ijuru kijya mu kuzimu, yambaye izi nkweto.

Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: – “Arababwira ati, ‘Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.’”

Buri rukweto ruriho akarango ka Nike, rufite umupira urimo umwanya wa 60cm3 urimo wino itukura n’igitonyanga cy’amaraso yatanzwe n’abantu bo muri bariya banyabugeni.

Mu kirego yatanze ku rukiko rw’i New York, Nike ivuga ko itigeze itanga uburenganzira cyangwa yemera ko inkweto zayo zihindurwa hagakorwamo ‘Inkweto za Shitani’.
Nike irasaba urukiko kubuza MSCHF kugurisha izi nkweto no kutongera gukoresha ikirango cyabo.

Mu kirego cyayo, Nike igira iti: “MSCHF n’inkweto zabo za Shitani zitemewe bishobora gutera urujijo hakabaho guhuza ibikorwa bya MSCHF na Nike kandi atari ukuri.”

Nike yongeraho ko hamaze no kuba urujijo ku isoko kuko “hari abari gusaba kutongera kugura ibikorwa bya Nike kubera izi Nkweto za Shitani” bahereye kuri izi zasohotse kandi ngo atari iza Nike.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa