skol
fortebet

Insokozo gakondo y’abanyarwanda izwi nk’amasunzu yifashishijwe muri filime iri guca ibintu ku Isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Insokozo gakondo y’abanyarwanda izwi nk’amasunzu yifashishijwe muri filime igezweho cyane ya Coming 2 America ya Eddie Murphy .

Sponsored Ad

Iyi filime yagiye hanze muri uyu mwaka wa 2021, ni igice cya kabiri cya Coming To America yasohotse mu 1988.

Iyi filime ivuga ku gihugu cyo muri Afurika cyiswe Zamunda kitigeze kinjirwamo n’abakoroni, abagituye babagaho mu buzima bushingiye ku muco wabo.

Muri Coming 2 America harimo abakinnyi batandukanye barimo Wisley Snipes uba witwa General Izzi uba ushaka umwana we w’umukobwa arongorwa n’igikomangoma cya Zamunda bitaba akagaba igitero kuri iki gihugu.

Mu birori byo kwimika igikomangoma cya Zamunda, Lavelle Junson, Wisley Snipes agaragara afite inyogosho y’amasunzu, izwi nk’umwihariko w’umuco gakondo w’abanyarwanda.

Iyo nyogosho yayishyizweho n’umuhanga mu gutanganya imisatsi y’abagabo, witwa Stacey Kutz.

Uyu yavuze ko iyi nyogosho yashyize kuri Wissley Snipes yayikomoye ko masunzu yo mu Rwanda.

Ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga ibihembo bya Oscar mu 2018, icyamamare muri sinema, Lupita Nyong’o nawe yaserutse yasokoje amasunzu.

Igishushanyo cyifashishijwe bari gukora inyogosho y’amasunzu muri iyi filime

Amasunzu n’inyogosho yakoreshwa mu Rwanda rwa kera. Abagabo n’abakobwa nib o bakundaga kuyiyogoshesha.



Amasunzu n’inyogosho yakoreshwa mu Rwanda rwa kera. Abagabo n’abakobwa nibo bakundaga kuyiyogoshesha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa