skol
fortebet

Intambara y’ amagambo: Butera Knowless arashinjwa kwiba ibihangano by’ abandi

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Ingabire Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Butera Knowless mu muziki akomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku mafoto ye akomeje gucicikana bivugwako ayakoresha yifashishije ubwenge n’ ibitekerezo by’ abandi.
Uko ikoranabuhanga ritera imbere ni ko byorohera abantu kumenya byinshi babisomye cyane ku mbuga za interineti. Usanga akenshi umuntu ukoresheje ikintu cy’ abandi abisabira uburenganzira cyangwa akagaragaza aho yagikuye mu buryo bw’ imitungo bwite mu by’ubwenge dore (...)

Sponsored Ad

Ingabire Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Butera Knowless mu muziki akomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku mafoto ye akomeje gucicikana bivugwako ayakoresha yifashishije ubwenge n’ ibitekerezo by’ abandi.

Uko ikoranabuhanga ritera imbere ni ko byorohera abantu kumenya byinshi babisomye cyane ku mbuga za interineti. Usanga akenshi umuntu ukoresheje ikintu cy’ abandi abisabira uburenganzira cyangwa akagaragaza aho yagikuye mu buryo bw’ imitungo bwite mu by’ubwenge dore ko ariko n’ amategeko abivuga, abuza bamwe kwiyitirira ibitari ibyabo.

Uko imyaka igenda yicuma iterambere rigenda rikura, waza no mu muziki Nyarwanda bikaba uko hari byinshi ugezeho kandi hari na bimwe byagiye bihinduka. Mu myaka isaga nk’ itandatu itambutse nibwo higeze kugerwaho ijambo “ Gushishura” iri ryaje rizanywe n’ umunyamakuru witwa Dj Adams aho yasaga nkuri ku rwanya ikintu cyari kimeze nk’ indwara yari yarateye mu bahanzi aho wasangaga bakora indirimbo ariko bagafata izo mu mahanga bakazishyira mu kinyarwanda bakabyiyitirira.

Ibi byaje gusa nk’ ibigabanyuka bamwe mu bahanzi bareka ubunebwe bakajya bahimba izabo bwite birabafasha ari nabyo bamwe bashikamiyeho kuri ubu.

Ntabyera ngo de!!!! Nubwo mu muziki byacururutse byongeye kuvugwa mu bindi bikorwa cyane ku muhanzi Butera Knowless wibasiwe muri iyi minsi dore ko biri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zirimo whatsapp, Instagram ndetse na Facebook.

Byatangiye ku italiki ya 20 Mata 2017 ubwo uyu muhanzikazi yashyiraga ubutumwa kuri Instagram ye yifuriza isabukuru nziza umwana we wari wujuje amezi atanu aho yabwiraga uwo mwana ko we na se, Ishimwe Clement bamukunda cyane.

Aha byari byoroshye kuvumbura ko amagambo Knowless yakoresheje hari ahandi ari kandi we ayandika yashakaga kwerekana ko ari ayo yihimbiye dore ko atigeze avuga uwayahimbye.

Ubutumwa Knowless yakoresheje mu gika cya mbere yandika bwari ubw’ umubyeyi mugenzi we yari yaranditse yifuriza isabukuru nziza umwana we nawe wari wujuje amezi atanu.

Kuri ubwo butumwa Knowless yifashishije nkuko bigaragara ku rubuga rwa littlemomentslikethis.com yarabufashe ahinduramo amazina y’ umwana uvugwa yongeramo ayuwe, anasoza abwira umugabo we Ishimwe Clement ko amukunda.

Aya ni amagambo Knowless yanditse biza kuvumburwa ko atariwe wayihimbiye


Umwimerere wayo magambo wahise uvumburwa

Ukwezi kwa Nyakanga 2017 Knowless yongeye agarukwaho cyane biturutse ku ifoto yakoze arimo kwamamaza indirimbo ye igiye kujya hanze yitwa Winning Team. Ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwe rwa Instagram ashaka kubibwira abamukurikirana hari bamwe bahise babinyuza mu bitekerezo bamubwirako nubwo yakoze iyo foto yiganye indi y’ umuhanzi w’ umunyamerika “Dj Khaled” yamamaza Album ye yitwa ‘Major Key’, bamusabaga ko yagakwiye kujya ahimba ibye akareka kwigana ibyahimbwe n’ abandi.

Knowless kwakira ibitekerezo by’ abakunzi be batishimiye ibyo yakoze byamukoze ahantu asibamo bimwe muri ibyo bitekerezo ndetse umwe muri abo bantu aza gutangaza ko uyu muhanzi yahise amufunga (Block) kuri instagram ye ku buryo atagira ikindi gitekerezo atanga cyangwa ngo abe yanareba ayandi mafoto Knowless azajya ashyira ku rukuta rwe.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri taliki ya 11 Nyakanga nibwo hongeye gusakara indi foto ya Knowless bayifatanyije n’ indi y’ umukinnyi w’ icyamamare Cristiano Ronaldo naho bashaka kwerekana ko yamwiganye mu myifotoreze.

Iyi niyo foto bivugwa ko Knowless yiganye igihangano cya Dj Khaled


Uyu we yanze kuniganwa ijambo amubwiza ukuri


Hejuru Knowless yahise amusubiza mu ijambo rigira riti .." So what"bivuze ngo "None"


Bidatinze ngo uyu munyamakuru uzwi nka Kleppy yahise afungwa (Block) kuri Instagram ya Knowless


Iyi n’ indi foto iri kuvugwa cyane ko nayo Knowless yayiganye Cristiano kandi bose bigaragara ko bamamazaga ubwoko bwa Telefone

Ibitekerezo

  • None Nibamureke Burya Muze Murabe Ibintu Vyose Abantu Bakora Kenshi Babikora Bisunze Kuvyabandi Gusa Baragerageza Kubihisha Ngontibabavumbure Mugabo Umuntu Yashatse Kubagenda Kukuguru Kukundi Ivyobakora Yobibona Akarorero: Kuki Abakire Kenshi Bashaka Kwubakamazu Bipakiza Bakaja Iburaya Kuraba Ukuntu Inzu Zubakwa Nabo Akabariko Yubaka Uwutagiyiburayi Nawe Acarabira Koriyo Yubatse Uwoyagiyeyo Nawe Agacabariyoyubaka Waraba Nabandi Cumi Urashobora Kubona Bubatse Kumwe Baba Mumudugudu Umwe None Ntibibavyatanguyumwe Nawe Nibamureke Ahubwo Yabibatanze Nabo Barikukoramafoto Yabo Nkuko.Nibamuhamahoro.

    Aba fans ntabo barakabya ko ataribyabo yigana what problem?? kabebe courage

    Erega uyu mugore nta creativity agira. niba ashaka kumenyekana yifashishije ubwenge bw’ abandi yabibaze nabi nakoreshe ubwe niyo bwaba bukeya.

    Ariko abanyamakuru bomurwanda muba mwabuze ibyo muvuga? Ahubwo ntimuzatuma abahanzi nyarwanda batera imbere kuko itiku nishyari mugira ntacyo bizabgezaaho nomubihugu byateye imbere barashishura ahibwo nibwo buhaga na justin baby yarashishuye kdi barabyubahirana naho ibyo mwiha ye byo kugenda kubahanzi nyarwanda ntabwo aribyo ahubwo Knowles numuhanga niba abasha kwigana kuko nicyo kigezweho

    Nagende agabanye kudutuburira ibyo yarafite byaramukamanye none atangiye kwiyambaza Social media hhhhhhhhhhh yewe yewe ndamusetse kbs

    Ahaa mbivuga yaretse kubeshya agahangibyekoko abafana sabana bokubeshya niyisubireho

    Mumureke Knowless ni umu Star kandi niba yigana iby’abandi aramaze, namwe muzabyigane turebe ko mugera ku rwego rwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa