skol
fortebet

Intumwa "Apotre" Rwandamura yerekanye ihembe nkiry’abapfumu atunze bakoresha bari gusenga ngo rihagarika intambara,Abagambanyi nibindi(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

umuyobozi w’amatorero ya UCC (United Christians Church) kw’isi Apotre Charles Rwandamura akaba n’umuyobozi w’ubumwe bw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri (Born Again) yavuze kandi yerekana ihembe afite rifite ububasha bwo guhagarika intambara ndetse n’abagambanira igihugu cy’u Rwanda imigambi yabo ikaburizwamo. Ibi yabivuze ubwo yari mu muhango wo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu wakozwe n’ubumwe bw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri kuri iki cyumweru taliki ya 10 Kamena 2017 kuri Stade ya Kicukiro. (...)

Sponsored Ad

umuyobozi w’amatorero ya UCC (United Christians Church) kw’isi Apotre Charles Rwandamura akaba n’umuyobozi w’ubumwe bw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri (Born Again) yavuze kandi yerekana ihembe afite rifite ububasha bwo guhagarika intambara ndetse n’abagambanira igihugu cy’u Rwanda imigambi yabo ikaburizwamo.

Ibi yabivuze ubwo yari mu muhango wo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu wakozwe n’ubumwe bw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri kuri iki cyumweru taliki ya 10 Kamena 2017 kuri Stade ya Kicukiro.

Apotre Charles Rwandamura wayoboye uyu muhango wo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu yavuzeko ibi bisanzwe bikorwa n’abantu batandukanye ko ndetse nawe ubwe ajya afata igihe akajya ku mipaka yose y’u Rwanda aho azamura ihembe rihagarika intambara n’ubugambanyi ku gihugu cy’u Rwanda.

Apotre Charles Rwandamura asuka amavuta y’umugisha kubutaka bw’u Rwanda aburinda ibibazo.

Muri aya magambo Apotre Charles Rwandamura yagize ati:”Ubundi igihugu cyose kigira abahanuzi bagomba kugihesha umugisha bityo natwe nk’amatorero y’abavutse ubwakabiri tugomba guhugarara neza mu mwanya wo guhesha umugisha n’amahoro no gusabira abayobozi bacu ngo Imana ibakomeze ibahe kuramba cyane kugirango bakomeze kutugezaho ibyiza birimo iterambere,ubwisanzure n’ibindi byinshi”.

Iri naryo n’ihembe bavuza nk’umwirongi basa nk’abafite icyo barimo bahamagara ngo naryo ritanga imigisha

Apotre Charles Rwandamura akivuga gutya yahise asaba ko bamuzanira ihembe rye rifite umumaro ukomeye wo guhagarika intambara n’abagambanira igihugu bagatsindwa ,bakirizana yagize ati:”Iri hembe mureba narihawe n’umuzungu w’umukristo w’umunyamerika nawe arikuye mu gihugu cya Israel maze aza mu Rwanda arifite agomba kugira umukozi w’Imana ariha ,kubw’amahirwe yahingutse kuri njyewe ararimpa nanje ntangira kurikoresha iby’umumaro.

Hari mu gitaramo cyarimo abatari bacye.

Ati:”Nkuko dusanzwe tubikora tukajya ku mipaka y’igihugu tukazamura iri hembe maze tugasenga Imana ngo ihagarike intambara n’abagambanyi ni nako na nonaha tugiye kubigenza kuko turaritunga amajyepfo n’amajyaruguru ndetse n’iburyo n’ibumoso by’u Rwanda ubundi tube duhagaritse ikintu cyose cyangwa umuntu wese wakiha guhungabanya igihugu cyacu cy’u Rwanda .Ibi uko yabivuze niko abayobozi b’amatorero y’abavutse ubwa kabiri babigenje ubwo bari imbere y’abakristo basengera igihugu”.

Apotre Charles Rwandamura

Apotre Rwandamura kandi ntiyakoresheje ihembe gusa mu guhuhesha u Rwanda umugisha ahubwo yanakoresheje n’amavuta ya Elayo ava mw’isiraheri aho yayamenaga kubutaka bw’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’umugisha.

Barafinda ushaka kuba Perezida ati ishyaka ryanjye rifite amazi n’umuriro,REBA VIDEO HASI

Ibitekerezo

  • Ni Umupfumu kweri? Uyu ni Umupfumu..
    Nz areba aho azajya

    Ihembe! Yewe isi igezehabi satan yaje aje pe iryohembe niryasatani ntamukozi wimana ugira Ihembe

    uyu ni umupfumu ukomeye bajye bareka kutugarura kuri nyabingi bitwaje Imana, igihugu cyacu ntikigikeneye abapfumu bakoresha amahembe kuko cyarabirenze.

    Abakozi bImana muriyiminsi baransetsa,Yesu niwe nzira nukuri nubugingo niwe watwunze nImana kandi iyo dusenze Imana mwizina rya Yesu amasengesho agera Kumana.Ubwose ihembe rije gute koko?mwarayobye ntago ari Imana yo mwijuru mukorera kuko mwagiye hirya yibyanditswe byera kubera inda zanyu.Kandi murabizi niyo mpamvu muzabibazwa.

    ibi ntaho bihuriye na bible

    Ihembe Uwo Mupfumu Wo Murusengero Akoresha Niryiyihe Nyamaswa Yesu Yigisha Intumwa Gusenga Ko Atazirangiye Ihembe Koko Iri Ni Secte Ntabwo Ari Eglise Rda Urafite Imbunzarunwa!?!Eeeeeh

    Ariko buriya bariya bakiristo bari kwiyamiriya bazi ibyo barimo kweri!!! umupfumu muzima koko!! abantu babaye ibigoryi tu!!!

    Mugye musoma neza Bibilia, ibigyanye nihembe muri Bible biranditse rwose neza; The trumpet is very Biblical.....Joel: 1. "Blow ye the trumpet in Zion, and sound an alarm in my holy mountain: let all the inhabitants of the land tremble: for the day of the Lord cometh, for it is nigh at hand"

    Uwaterekera;undi akasoma miss yaba pasted cyangwa padiri byose n’ukuterekera.ariko gusenga mwiza kubahiriza umuco WO kwemera w’abantu kugira NGO ibikorwa bibageremo neza.ibyo yakoze n’ikimenyetso ky’ibyifuzo byiza yifuriza urwanda Mandi in byiza.thanks apotre wacu.ibyifuzo birarema.umugisha,amahoro,gutekana utabyifuza ninde?

    Iki kinyamakuru kirimo kugaragaza ko kizerera mu bapfumu no kwamamaza abapfumu, barwanya abakozi b’Imana ku nyungu z’abapfumu.
    Urugero ubu iyi comment ntabwo mwayireka ngo isoke kandi iramutse ishyigikiye abapfumu murazireka

    musenge cyane kandi mwizere Imana yonyine naho ababayobya mubatere umugongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa