skol
fortebet

Ipirawu yatumye abagore n’abagabo barwanira kurira igipangu ngo badacurwa ku muceri n’inyama [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’igitambo ( Eid al-Adha) bamwe mu baturage bo muri Kenya buriye ibipangu ngo badacurwa ku muceri n’inyama bitekwa.

Sponsored Ad

Nk’uko bigaragara mu mafoto yashyizwe hanze n’ikinaymakuru sde news, abaturage buriraga ibipangu basiganwa bakagwa imbere yacyo, kugira ngo badasanga ipirawu ishize.

Abababonaga ngo bikangaga ko hari icyo bahungaga cyangwa se inyamanswa y’inkazi yabateye, cyangwa se kaba ari abajura, gusa ibi si ko byari bimeze, ahubwo barwanaga no kureba uko bagera aho abayisilamu bari, kugira ngo babahe ku ipilawu.

Eid al-Adha umunsi uba ngaruka mwaka abasilamu baba bibuka umunsi Aburahamu yari agiye gutanga umwana we Izaki ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama, ni nayo mpamvu ahanini uba ugizwe no kurya ndetse no kunywa kandi abayisilamu babaga amatungo cyane cyane intama n’ihene bagasangira n’inshuti zabo n’ubwo baba badahuje ukwemra.

Mu gace ka Kizingo ho mu gihugu cya Kenya , ho byari ishiraniro nk’uko bigaragara kuri aya mafoto.

REBA AMAFOTO:



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa