skol
fortebet

Israël Mbonyi yakoreye umubyeyi we ikintu yari amaze imyaka myinshi yifuza

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Israël Mbonyicyambu yishimiye ko umubyeyi we yagendeye mu ndege bwa mbere mu buzima bwe mu gihe ngo yahoraga amubaza uko biba bimeze iyo umuntu ari mu ndege iri mu kirere.

Sponsored Ad

Abanyarwanda benshi usanga bafite amatsiko yo kumenya uko kugendera mu ndege bimera kuko si benshi bagira amahirwe yo kuyigenderamo. Bamwe baba banafite amatsiko yo kuyibona bayegereye dore ko abenshi bayibona iri mu kirere kure yabo bakibaza uko iba imeze, hari abibaza uburyo ihaguruka, cyangwa uko bigenda iyo imanutse ivuye mu kirere.

Amatsiko nk’aya ngo umubyeyi w’umuhanzi Israël Mbonyicyambu (Israël Mbonyi) umaze kwamamara mu ndirimbo zo kuramya Imana mu Rwanda no mu mahanga na we ngo yari ayamaranye iminsi. Aho ngo yahoraga abaza umuhungu we uko biba bimeze iyo umuntu ari ndege irimo kuguruka mu kirere maze bigatuma Mbonyi ahiga imihigo yo kuzabimufashamo maze akumva umunyenga wo mu ndege.

Nk’uko byatangajwe na Mbonyi, ngo umubyeyi we yaje kugira amahirwe yo kugendera mu ndege bwa mbere mu buzima bwe ndetse ngo Mbonyi afite amatsiko menshi yo kuzumva inkuru zizaturuka ku mubyeyi we amubwira uko byari byifashe mu rugendo rwe rwa mbere yagenze mu ndege.

Mbonyi abinyujije kuri Instagram kuri uyu wa 21 Kanama yagize ati: ” Buri gihe uko mfashe urugendo, Mama wanjye ambaza uko biba bimeze iyo umuntu ari mu ndege iri mu kirere, none ku iherezo ubu agiye i Burayi, ndagukunda Mama. Kugushimisha gutya ni inzozi zanjye za buri munsi. Mfite amansiko yo kumva inkuru z’urugendo rwawe mu ndege. Urugendo ruhire mama wa Israël.”

Abantu benshi cyane bavuze ibitandukanye kuri ubu butumwa bw’uyu muhanzi ukunzwe n’imbaga aho benshi bamushimiye ko akunda mama we kandi akifuza kumushimisha amugeza kubyo atabashije kugeraho mu myaka yose amaze ku isi.

Abenshi banagiye bagaragaza ko bishimiye kubona ifoto y’umubyeyi wa Mbonyi ari na ko benshi bagenda bavuga ko Mbonyi asa n’umubyeyi we cyane aho bamwe banagize bati: “Uwo mubyeyi yaribyaye.”

Ibitekerezo

  • Kubera ko uyu MBONYI ari umu STAR,nizere ko atajya mu bakobwa nk’abandi ba STARS.Aramutse abikora,ntabwo Imana yakumva indirimbo ze.Muli Matayo 15:8,9 havuga ko abantu "bubahisha imana iminwa yabo gusa nyamara umutima wabo uri kure y’imana itabumva".Mwabonye ko aba STARS hafi ya bose (niba atari bose),byitwa ko baririmbira imana,nyamara bakajya mu busambanyi ndetse bakabyara ibinyendaro.Muzi ba Juliana Kanyomozi,Diamond,etc... utibagiwe abo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa