skol
fortebet

Jacqueline Ntuyabaliwe wabujijwe gusura imva y’umugabo we yanditse ubutumwa bwuzuye amarangamutima ku munsi wo kumwibuka

Yanditswe: Monday 04, May 2020

Sponsored Ad

skol

Jacqueline Ntuyabaliwe Mengi yanditse ubutumwa bwuzuye amarangamutima ku munsi wo kwibuka umugabo we, nyakwigendera w’umuherwe Reginald Mengi, witabye Imana ku ya 2 Gicurasi 2019, avuga ko we n’abana bamukumbuye cyane.

Sponsored Ad

Mu nyandiko yabonywe na Pulse Live dukesha iyi nkuru, nyina w’abana babiri bose batemerewe gusura imva ye, yavuze ko nta munsi n’umwe urengana atamutekereje, ari nako ashimira Imana ku buzima bwa Bwana Mengi.

Yakomeje ashimira kuba yarashoboye gukunda no gukundwa n’umuherwe wo muri Tanzaniya.

Madamu Mengi yasezeranyije gukomeza umurage we no gufasha abatishoboye, yongeraho ko azi ko byari kumushimisha, aramutse akiriho. Yanditse agira ati:

Rukundo rwanjye, nta munsi urenga ntagutekereje. Ndashimira Imana kubuzima bwawe, kubwamahirwe yo gukunda no gukundwa nawe. Njye n’abana turagukumbuye cyane. Tuzagerageza gukora ibishoboka byose kugirango tubungabunge umurage wawe kandi dukomeze gutera inkunga abakeneye ubufasha. Nzi ko ibyo byari kugutera kumwenyura. Komeza kuruhukira mu mahoro mukundwa.❤️

Madamu Jacqueline Mengi wabujijwe gusura imva ye, ahagana mu mpera za Gashyantare 2020 nibwo yatangaje ko umuryango w’umugabo we wamubujije ndetse n’abana gusura imva ye.

Ibitekerezo

  • Ariko nkawe wumva Uri umunyamakuru nyabaki koko. Ushobora gute susohora inkuru uvuga umuntu amazing ariko ntushyizeho igihugu akomokamo, ntushyizeho uko umugabo we yzpfuye, niba ari ryari byabaye Kandi hehe??
    Ese mwagiye mukora akazi mushoboye mukareka kwibonekeza mubyo mudashoboye koko!!

    Birashoboka Koko ko hari amakuru abura muri iyi nkuru. Gusa babyo biterwa n’ usoma. Ibi Mikwege avuze uwabyongeramo, hashobora kuza undi ukeneye kumenya n’ amashuli Mengi yize n’ akazi yakoze kose.

    Bwana Mikwege rero, nta bupfura ukoresheje unenga umunyamakuru. Watanga igitekerezo k’ ibyakodoka ariko udatesheje agaciro ibyakozwe.
    MURAKOZE CYANE !

    Ariko nk’uyu ubu yafashe umwanya arandika ngo yanditse unkuru! Ntabwo uri umunyamakuru. Njye sindi umunyamakuru ariko nanditse nakwandika neza nkakurusha. Ubu se wanditse iki?

    Inkuru nk’iyi ntabwo ikoranye ubunyamwuga rwose uwayanditse byaba byiza agiye kongera ubumenyi kabisa, ntacyo ivuze cyumvikana nta bisobanuro by’uwo muntu, mbese mu kinyarwanda kibangutse ivuze ubusa!!!!!

    uyu munyamakuru nanjye mugaye ntari umunyamakuru pe,ntashyizeho icyo bamuburije gusura iyo mva;nibindi mbona bagenzi banjye bavuze

    Ariko mbega inkuru ikoze nabi...nta intoduction, nta ki...ahaaa...

    Nanjye ndumiwe ntacyonumvise peee uyuwe aracyafite urugendo rurerure

    Nanjye ndumiwe ntacyonumvise peee uyuwe aracyafite urugendo rurerure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa