skol
fortebet

Jose Chameleone yagurishije inzu nziza yari yaraguriye umugore we ku kayabo k’amamiliyoni[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Jose Chameleone ufite izizna rikomeye muri Uganda no muri Afurika y’Uburasirazuba, yatangiye kugurisha imwe mu mitungo ye.

Sponsored Ad

Ku ikubitro uyu muhanzi ubusanzwe witwa Joseph Mayanja alias Doctor Jose Chameleone, yagurishije yari yaraguriye umugore we ‘Daniella Villas’, iherereye ahitwa Bweyogerere, mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yagurishije iyi nzu miliyoni z’amashilingi ya Uganda 800, zingana na miliyoni zirenga 202 z’amafaranga y’u Rwanda.

Jose Chameleone ngo yafashe icyemezo cyo kugurisha iyi nzu yubatswe mu buryo bwa’agatangaza, mu rwego rwo kwiyamba kugira ngo arangize umwenda w’inzu aherutse kugura muri Leta zuzne ubumwe za Amerika, ari naho umurwango we usigaye uba muri iyi minsi.

Iyi nzu Chameleone yagurishije, yari yarayiguriye umugore we Daniella Atim mu mwaka wa 2012. Yavuze ko yahisemo kuyitanga kubera y’uko itarigikoreshwa n’umuryango we bitewe n’uko wamaze kwimuka.

Ibitekerezo

  • Uzajye andika ibyawe niba uri my mwiga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa